Nasa yatangaje ko umwe muri iyi mibumbe uzwi nka ‘GJ 357 d’ hari amahirwe y’uko ushobora guturwaho n’abantu, ku buryo ushobora kuzaba Isi ya kabiri mu gihe iyi yaba ikomeje gushyuha ndetse no kurangwa n’imyuzure.
‘GJ 357 d’ ni umubumbe ukubye Isi inshuro esheshatu mu bunini ukaba uzenguruka inyenyeri.
Umwe mu bagize itsinda ryavumbuye uyu mubumbe, Diana Kossakowski, yavuze ko uyu ushobora kuba ufite imimerere nk’iyi ku Isi ariko ko hagikenewe ubushakashatsi ngo barebe niba koko waturwaho.
Yavuze ko urebye ingufu ziwugeraho zivuye ku nyenyeri ugaragiye zingana n’izigera ku mubumbe wa Mars zivuye ku zuba, ku buryo hakenewe inyingo zifatika zerekana niba hashobora kuboneka amazi n’ubuzima.
Ati “Uyu mubumbe uramutse ufite ikirere cyegeranye, gusa bizasaba kubikoraho ubushakashatsi, gishobora gufata ubushyuhe buhagije ndetse kigatuma amazi atemba ku buso bwawo.”
Gusa ngo haracyakenewe ubushakashatsi buhagije buzerekana imiterere y’uwo mubumbe.
Ikirere cy’uyu mubumbe kiramutse gisanganywe ubu bushobozi bwo kubika ubushyuhe byaba ari amahirwe kuko ariwo wabasha kwakira ubuzima mu yindi mibumbe ibarirwa mu 4,025 iri hanze y’indi igaragiye izuba.



















TANGA IGITEKEREZO