Ni wo mushinga ukomeye mu mateka y’ubushakashatsi bwo mu isanzure, umaze imyaka 30 utegurwa ugashorwaho akayabo ka miliyari 10$.
BBC yatangaje ko biteganyijwe ko cyoherezwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ukuboza 2021, saa sita n’iminota ku masaha ya GMT (saa 14:20 z’i Kigali).
Mu by’ingenzi cyitezweho ni ugufasha abashakashatsi kubona ishusho y’inyenyeri zamuritse bwa mbere mu isanzure.
Gifite n’ubushobozi bwo gucukumbura ikirere cy’imibumbe yitaruye Isi harebwa ko nta cyaba kirimo umwuka ugaragaza ko ubuzima kuri wo bushoboka.
Bamwe mu basesenguzi bavuze ko kizaba umwe mu mishinga ikomeye y’ubushakashatsi yaranze ikinyejana cya 21.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’isanzure (NASA), Bill Nelson, yavuze ko uwo mushinga ari “uw’igitangaza”.
Ati “Ni urugero rutangaje rw’ibyo dushobora kugeraho mu gihe tugize inzozi zikomeye. Twari tuzi ko uyu mushinga urimo ingorane nyinshi ariko iyo ushaka kubona ikintu gifatika buri gihe bisaba ko wiha inshingano zikomeye.”
Icyo cyogajuru kirohererezwa kuri site ya Ariane muri Guyane Française, ahakunze kohererezwa ibyogajuru bya gisivile by’u Burayi.
Kizakora urugendo rw’ukwezi kugira ngo kigere aho cyoherejwe muri kilometero miliyoni 1,5 uvuye ku Isi. Kizahamara imyaka 10 mu bushakashatsi butandukanye.
Icyogajuru cya James Webb Space Telescope gifite indorerwamo ya metero 6,5 n’uburemere bw’ibiro 6.200 ndetse kikaba cyakorera mu bushyuhe buri kuri dogere Celsius -230.
Ni mu gihe icya Hubble Space Telescope kiriyo kuva mu 1990 gifite indorerwamo ya metero 2,4, umuremere bw’ibiro 12.200.
Iyo ndorerwamo irusha ubushobozi iy’icyari gisanzweyo ni yo izatuma kibasha kumenya neza inyenyeri bitekerezwa ko zimaze imyaka irenga miliyari 13,5 mu isanzure.
Ibizava muri ubwo bushakashatsi byitezweho kuzafasha kumenya uko isanzure ryatangiye kubaho no gusobanukirwa neza ibiririmo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!