Umunyarwanda yaravuze ngo ‘kwiga ni ukwigana’. Yaracokoje ashaka gukora ibintu bimeze nk’imbunda, birangira ashoboye gukora izisa na zo zisigaye zifashishwa muri sinema nyarwanda.
Intego ya Ndajimana, ngo ni ukwaguka akarenga gukora imbunda z’ibikinisho agakora uruganda rukomeye rukora imbunda zigezweho kandi zifashishwa n’igisirikare.
Yagize ati “Nakundaga sinema nyarwanda ariko nareba uburyo bakinamo nta bikoresho bigezweho bakoresha, bituma ntangira umushinga wo kubikora. Natangiye nkora imbunda, radiyo za gisirikare n’imyambaro bakenera kugira ngo bajye bagaragara neza’’.
Yakomeje avuga ko kuri ubu arimo gukora imbunda zirasa n’izitarasa zakoreshwa muri sinema. Muri ibi bikorwa bye, akorana n’inzego z’umutekano kugira ngo ibyo akora bitifashishwa mu guteza umutekano muke.
Ati’’Ubu polisi yampaye aho kubika imbunda zanjye kuko harimo n’izirasa ku buryo iyo mbonye abazikeneye bashaka kuzikoresha tugenda tukazifata nkajyana na bo bagakora ibyabo noneho nkazigarura zikabikwa kugira ngo zitazakoreshwa mu bikorwa bihungabanya umutekano w’igihugu’’.
Nubwo inzozi ze za mbere yazigezeho, Ndajimana ntaranyurwa atarashinga uruganda rukora ibikoresho bya gisirikare.
Ati “Ndasaba ubufasha leta ko yamfasha nkabona amahugurwa mu bigo bikomeye hanze bikora imbunda zigezweho ku buryo najya mfasha ingabo z’igihugu kubona imbunda n’ibikoresho zikoresha hano no mu butumwa hanze. Byagabanya amafaranga leta ikoresha ibigura ndetse n’ibihugu duturanye bikaza kubigura hano’’.
Uyu musore wiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye mu bijyanye n’ubwubatsi avuga ko abonye ubushobozi bwisumbuye hari cyo yahindura ku buzima busanzwe kuko yumva gukora ibikoresho bya gisirikare ari impano yavukanye.
Kuri ubu imbunda n’ibindi bikoresho bya gisirikare akora abitiza abakeneye kubyifashisha muri sinema, bakamuha amafaranga. Yavuze ko na we ubwe ari gutegura filime izaba irimo ibikoresho bya gisirikare byinshi.












Ibitekerezo 0