Mu gitabo cyandikwamo ibintu bidasazwe "Guiness des Records" mu mwanya w’umugabo mugufi cyane ku Isi , hari umunya Taïwani witwa Lin Yu-Chih w’imyaka 41, ufite uburebure bwa cm 68, ariko uwitwa Master Nau akaba ashobora kumusimbura kuri uyu mwanya kuko afite uburebure bwa cm 41.
Urubuga Gentiside dukesha iyi nkuru, ruvuga ko umugabo witwa Lin Yu-Chih na Master Nau bahatanira umwanya w’umugabo mugufi cyane ku Isi, ariko uyu mwanya ashobora kuzegukanwa na Master Nau w’imyaka 73, ukomoka mu gihugu cya Nepal, kuko afite uburebure bwa cm 41.
Master Nau ntarashyirwa mu gitabo cya Guiness des records, ariko ashobora kuzagishyirwamo kubera ubugufi bwe.
Master Nau akaba ategerejwe n’abanyamakuru batandukanye ku kibuga cy’indege cya Katmandou mu murwa mukuru wa Nepal, aho agiye kubonanira n’abatanga ibihembo bya Guiness des Records aturutse aho akomoka mu Majyepfo y’uburasirazuba bw’icyo gihugu, ahitwa Bhairahawa, aho akaba abana n’umuryango wa murumuna we.
Master Nau naramuka yemewe n’abashinzwe gutanga ibi bihembo, azaba asanze kuri uyu mwanya undi Munya-Nepal witwa Chandra Bahadur Dangi w’imyaka 72 ureshya na cm 56, uherutse kwegukana ikamba ry’umugabo mugufi ku Isi.


















TANGA IGITEKEREZO