Uyu munyamategeko yabigarutseho mu kiganiro Urubuga rw’Itabazamurku cyagarukaga ku bwiyongere bw’ingo zisenyuka mu Rwanda.
Me Nyembo yavuze ko atanga inama mu mategeko harimo no ku basaba gatanya ariko bamwe akabagira inama aro gukomeza kubana bitewe n’urwego rw’ibibazo bombi bafitanye.
Ati “Hari abaza tukabagira inama bagasubirayo, bamwe bigakunda nubwo ari bakeya. Hari n’abandi ubwira ko wumva urwego bariho atari urwo kwaka gatanya ariko bakanga bakajya kwishakira undi munyamategeko. Gusa ntabwo ari bose ariko dusanga benshi bafite ikibazo cya gatanya baba batarateguye urugo bagera nko muri 6/10.”
Yagaragaje ko abantu benshi bafata igihe kinini cyo gutegura ubukwe, nyamara buba umunsi umwe ariko bakirengagiza urugo baba bagiye kubamo ubuzima busigaye.
Yatanze urugero ku bantu bahitamo ababera ababyeyi mu bukwe bazwi nka ‘parrain na marraine’ batashishoje neza kandi baba ari abantu b’ingenzi mu mibanire yabo birenze gusa umunsi w’ubukwe.
Ati “Sinshaka kuvuga ko hari ukwiye kuba ‘marraine’ cyangwa utabikwiye ariko bamwe usanga birebeye uw’ifoto gusa. Batoranya umuntu badafiteho andi makuru y’uko asanzwe ameze. Yego si bo bubaka urwo rugo rushya ariko bagomba kuba bafite uburambe mu rugo, ntiwatanga icyo udafite. Umbwira ute ubryo uhitamo ‘marraine’ ukiri ingaragu utarigeze ashaka.”
Me Nyembo yavuze ko ubundi ‘marraine na parrain’ bahagarara iruhande rw’abageni bakababa hafi mu bukwe ariko bifite ikindi gisobanuro cy’uko bazaba hafi umuryango baherekeje bakajya bawuha inama aho bikenewe nk’abantu bo bamaze iminsi.
Yasobanuye ko cyera umuryango wundi wubatse wagiraga uruhare mu kugira inama imiryango mishya mu gihe bagiranye nk’ikibazo, ku buryo kuba umuntu yari yubatse nta rundi rugo yizeye rwazamuba hafi atari ikintu cyiza.
Me Nyembo yongeyeho ko ubundi kubaka ari amahitamo y’umuntu kuko abandi bose barimo abayobozi basezeranya n’abanyamadini nta ruhare runini bagira mu gukomeza urugo rushinzwe, ku buryo abantu bakwiye gushyira imbaraga mu kwitegura urugo no kwiyemeza aho kwirukira gatanya.
Ati “Hari nk’abatugana ugasanga arakubwiye ati ‘njye umugabo turi gupfa uburyo ashaka guhahamo kandi tutarabana nazaga iwe nkasanga akabati karuzuye’. Hanyuma namubwiye ko rero ibyo bitashoboka. Tukamubaza tuti ‘ni icyo gusa undi ati ‘yego’.”
Uyu munyamategeko yatanze urundi rugero rw’umugabo wabagannye ashaka gatanya avuga yapfuye n’umugore we ko umukozi wabo yari yashyize igikombe mu nzira biza gutuma umugore asubiza umugabo nabi, undi abyumva nk’agasuzuguro birakomera.
Ati “Umugabo twamubajije impamvu avuga ko yatashye agasanga igikombe mu nzira abwira umukozi ngo agikureho ariko abikora atabishaka. Yahise abwira uwo mukozi ngo ahambire amuvire mu rugo, umugore na we ahita asubiza wa mugabo ati ‘urirukana umukozi se ejo uzajya woza ibyombo’?.”
Me Nyembo amaze kubyumva yatumije n’umugore ngo abaze koko niba barapfuye ko umukozi atakuye mu nzira igikombe uko shebuja yabishakaga, umugore amubwira ko ari ko byagenze, icyakora ngo yabagiriye inama basubira mu rugo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!