Ni iminsi usanga bagira agahinda iyo bibutse ababo bitabye Imana muri kiriye gihe. Rimwe na rimwe usanga umuntu ubari hafi ashobora kubura uburyo yabahumuriza cyangwa se n’ubundi buryo yabafasha.
Hari igihe aba ari umubyeyi wawe, umugore, umugabo wawe cyangwa se n’uwo mukundana uri mu bihe bigoye cyane nk’ibyo. Hari ibyo wakora kugira ngo umuhumurize.
Gutera intambwe ya mbere ukamwegera
Ntugategereze ko ari we ubanza akakwegera akakubwira ko ababaye kuko biba bigoye cyangwa se yumva ko utabyifuza ari ukukugora.
Intambwe ya mbere ni wowe ugomba kuyitera kugira ngo abone ko uhari kandi ko ufite umutima wo kumwumva.
Kumuba hafi ukamutega amatwi utamuhatira kuvuga ibyamubayeho
Hari igihe umuntu aba ashaka umuntu wo kubwira ibimuri ku mutima atari ubuhamya gusa, biba byiza kumva umuntu.
Mu gihe witeguye kumwumva kandi ukamwereka ko amarangamutima ye afite ishingiro, bimwereka ko na we ashobora kwibohora akakubwira ntagumane agahinda muri we.
Kugira icyo umukorera atabigusabye
‘Nunkenera umbwire’ Ni ijambo abantu benshi bakunda kuvuga ariko ritajya rigira icyo rimara.
Ni gake cyane umuntu ashobora kubwira undi icyo akeneye, ahubwo biba byiza iyo umuntu yibwirije agakora ikintu mbere yo kugisabwa.
Kwibwiriza kumuganirira, kumubaza uko ameze, kumufasha mu yindi mirimo n’ibindi.
Kwigengesera mu magambo ukoresha
Hari amagambo abantu bajya bavuga atagira icyo afasha nk’urugero ‘Wibabara’ cyangwa se ‘hari impamvu’ n’andi magambo nk’ayo.
Nubwo ayo magambo yaba ari ukuri, ntacyo aba agiye gufasha uwo ushaka guhumuriza. Hari n’igihe amagambo nk’ayo yamwongerera akababaro cyangwa se umujinya.
Biba byiza kuvuga amagambo yo kumwumvisha ko afite impamvu yo kubabara kandi ko witeguye kumwumva.
Kumenya aho ugarukira
Iyo umuntu dukunda ababaye rimwe na rimwe umuntu aba yumva yamugabanyiriza agahinda cyangwa se hari icyo yakora kugira ngo umushimishe ariko ugomba kumenya ko hari ibyo udashobora guhindura kandi ko hari aho ugarukira.
Ni yo mpamvu mu gihe ababaye ugomba kubana nawe muri ako kababaro no mu gihe yishimye ukabana nawe mu byishimo ntushake kumwumvisha uko agomba kwiyumva.
Ntukamwirengagize
Hari igihe abantu batekereza ko kwirengagiza umuntu ari byo bimufasha, ukabona umuntu arababaye ariko ukirinda kumuvugisha wumva ko byamwongerera akababaro.
Ibi ntabwo aribyo, kwirengagiza ntabwo ari wo muti.
Ushobora kuba udafite byinshi wamubwira kuko ibyamubayeho ntacyo wabihinduraho ariko kumwereka ko muri kumwe kandi ko utabyirengagije, bishobora kumufasha kurushaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!