Ni iki cyateye Nelson Mandela gutandukana na Madikizela wamutegereje imyaka 27?

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 18 Mutarama 2020 saa 02:26
Yasuwe :
0 0

Abantu ntibakunze kwiyumvisha icyateye Nelson Mandela gufata umwanzuro wo gutandukana na Winnie Madikizela, umugore yari yarakunze urudashira ndetse na we akamubera inkoramutima akemera kumukurikira mu rugendo rwa politiki yari yaratangiye no kumutegereza imyaka 27 yamaze afunzwe.

Amateka y’aba bombi atangira Nelson Mandela wari usanzwe ari umugabo wubatse n’abana batatu arabukwa umukobwa muto w’imyaka 22 Winnie Madikizela, ahahagararaga bisi mu gace ka Soweto.

N’ubwo Mandela yari afite undi mugore ntiyatinye kwereka Winnie ko yamukunze maze mu cyumweru gikurikiyeho bahana gahunda yo kujya gusangira.

Winnie Mandela avuga ku minsi ya mbere Nelson Mandela yatangiye kuzajya aza kumufata ku kazi ndetse akanamuherekeza aho bakorera imyitozo ngororamubiri.

Yagize ati “Umunsi wakurikiyeho nakiriye telefone, yashoboraga kuza kumfata nyuma y’akazi, Nelson wakundaga imyitozo ngororamubiri yari mu modoka mu myambaro ya siporo, yanjyanye muri gym kumureba abira icyuya! Ibyo byabaye gahunda y’ubuzima bwanjye bwa buri munsi”.

Winnie yongeyeho ko nyuma y’igihe baziranye Mandela wari warihebeye politiki yatangiye kujya amuburira umwanya. Ati “Yashobora guhita yihutira kujya mu nama mu gihe byabaga ari amasaha yo kungeza aho nari ncumbitse”.

Nyuma y’igihe bakundana mu 1958 hashize amezi atatu Nelson Mandela ahawe gatanya n’umugore we wa mbere Evelyn Mase, yashyingiranywe na Winnie Madikizela.

Winnie Madikizela yabyaranye na Mandela abana babiri b’abakobwa ndetse umubano wabo urangwamo no gushyigikirana mu bikorwa bya Politiki bigamije kurwanya ivanguraruhu ryakorerwaga abirabura bo muri Afurika y’Epfo.

Nyuma y’imyaka ine abana na Madikizela nk’umugore n’umugabo, mu 1962 Nelson Mandela yakatiwe n’urukiko gufungwa burundu nyuma yo guhamywa icyaha cyo gushaka guhirika ubutegetsi.

Mu gihe Nelson Mandela yamaze afungiye muri Gereza zitandukanye ntiyahwemye kwandikira Winnie amubwira ko amukunda ndetse ko amukumbuye.

Mu mabaruwa menshi yanditse hari aho yagize ati “Mukundwa wanjye Winnie, amafoto yawe meza aracyamanitse muri sentimetero 70 hejuru y’urutugu rwanjye rw’ibumoso ubwo nandikaga iyi baruwa, buri gitondo nyahanaguraho ivumbi nitonze, gukora ibi bimpa ibyishimo byo kumva ngukorakoraho nko mu minsi ya kera. Ndetse nkoza izuru ryanjye ku ryawe kugira ngo nongere kwiyibutsa ibishashi by’amashanyarazi byuzuraga amaraso yanjye igihe cyose nabigenzaga gutyo,…”

Nelson Mandera hari n’igihe yandikiye Winnie amubwira ko yarose bari kubyinana imbyino y’ingwatiramubiri imenyerewe mu birwa bya Hawai.

Mu gihe Mandela yamaze afunzwe Winnie nawe ntiyari yorohewe n’ubutegetsi bwariho kuko bwagerageje kumutoteza no kumufungira iwe ariko akomeza kugaragaza ko ibyo bakora bidakwiye ndetse arahaguruka yiyemeza kuburwanya nk’uko Mandela yari yarabitangiye.

Ku wa 11 Ukuboza 1990 nyuma y’imyaka 27 Nelson Mandela wari warakatiwe burundu yaje kurekurwa maze amafoto ya mbere yagiye hanze amugaragaza ari kumwe na Winnie wari wagiye kumwakira biba ikimenyetso cy’uko banesheje ivanguraruhu ryari rimaze igihe rikorerwa abirabura bo muri Afurika y’Epfo.

Mu gihe abantu benshi bari biteze ko ari igihe cyiza cyo gusubukura amateka y’urukundo rw’aba bombi, ku wa 13 Mata mu 1992 batunguwe no kumva Nelson Mandela atangariza Isi ko yatandukanye na Winnie Madikizela.

Umunyamakuru w’umunya-Ghana, Elizabeth Ohene wari mu kiganiro Mandela yatangarijemo ibi, yabwiye BBC ko ubwo Mandela yavugaga ibi mu maso ye hari huzuyemo agahinda.

Ohene yavuze ko yari afite gahunda yo kubaza Mandela igitumye atandukana na Winnie yasize nyuma y’imyaka ine gusa bashakanye akajya muri gereza, Winnie wamurereye abana b’abakobwa babiri yasize ari ibitambambuga akagaruka ari inkumi, Winnie warinze izina rye ndetse agakomeza kumurwanirira igihe atari ahari.

Ohene yavuze ko atigeze abona uko amubaza iki kibazo kubera uko yabonaga ameze ndetse n’umwanya muto.

Nyuma y’imyaka ine Nelson Mandela avuze ko yatandukanye na Winnie, mu 1996 bahawe gatanya mu mategeko maze Mandela ashaka undi mugore wa gatatu ari we Graca Machel.

N’ubwo Mandela yari yaratandukanye na Winnie ndetse agashaka undi mugore, umubano wabo usa nk’utarigeze uzamo agatotsi kuko mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 80 Mandela yari amaze kuzuza, Graca Machel we ubwe yivugiye ko we na Winnie ari abagore babiri ba Mandela.

Winnie Mandela yigeze kuvuga ko mu gihe gito yagize cyo kubana na Mandela nta kosa yigeze amubonaho.

Yagize ati “Nagize igihe gito cyane cyo kumukunda kandi urwo rukundo rwabashije kubaho muri iyi myaka yose yo gutandukana... wenda iyo nza kugira igihe gihagije cyo kumumenya birushijeho nashoboraga kugira ikosa, amakosa menshi mubonaho, gusa nagize igihe cyo kumukunda gusa no kumukumbura igihe cyose”.

N’ubwo hari hashize igihe kinini batandukanye Winnie ntiyigeze ajya kure ya Mandela dore ko n’igihe uyu mukambwe yari atangiye kuremba mu 2011, Winnie yabaga amuriho aho aryamye mu bitaro umunsi ku munsi kugeza ku wa 5 Ukuboza mu 2013 ubwo hamenyekanaga inkuru mbi ko Nelson Mandela yitabye Imana.

Umwuzukuru wa Winnie, Zoleka Mandela yigeze kuvuga ko igihe kimwe yagiranye ikiganiro na nyirakuru amusaba ko yamushakira umugabo, uyu mwuzukuru mu gihe yabazaga Winnie Madikizela umugabo ukwiye kuri we, Winnie yamusubije ko Mandela ari we mugabo ukwiye. Ati “Mukundwa, reba sogokuru, niwe mugabo ukwiye kuri njye”.

Impamvu nyakuri yatumye Nelson Mandela atandukana na Winnie Madikizela ntabwo yigeze imenyekana gusa mu nkuru ikinyamakuru The guardian cyahaye umutwe ugira uti ‘urushako rwa Nelson Mandela na Winnie Mandela rwarangiye ariko umubano ntiwigeze urangira” cyatangaje ko igihe Mandela yafungurwaga yasanze Winnie yaracuditse n’umunyamategeko wo mu ishyaka rya ANC witwa Dali Mpofu.

Indi mpamvu iki kinyamakuru cyatanze ishobora kuba yarateye Mandela gutandukana na Winnie, ni uko yahisemo kwiyunga n’ubutegetsi bwari bwaramutoteje.

Nyuma y’imyaka itanu Nelson Mandela apfuye, ku wa 2 Mata mu 2018, Winnie Mandela na we yaguye mu bitaro bya Milkpark mu Mujyi wa Johannesburg.

Aha hari mu 1966 ubwo Nelson Mandela yarimo kudoda umwenda w'imfungwa
Aha ni mu 1990 ubwo Mandela yari amaze gufungurwa afatanye ukuboko na Winnie Madikizela
Mandela na Winnie barangwaga n'urukundo
No mu muhango wo gusezera kuri Nelson Mandela Winnie yari ahari nk'umuntu babanye neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza