Ubushakashatsi bw’iyi kaminuza bwerekanye ko umugabo ukimara gushyingirwa aba afite ibipimo by’umubyibuho birenze ibyo abasore bakiri ingaragu bagira bitewe n’imibereho bagira.
Aba bashakashatsi kandi bagaragaza iyo umugore atwite na bwo ibiro by’umugabo bikomeza kwiyongera, yabyara nabwo bikiyongera.
Gusa ngo iyo umugore yongeye gutwita umugabo ntabwo abyibuha nka mbere ndetse ngo basanze iyo habayeho ugutandukana kw’abashakanye noneho umugabo atakaza ibiro mu buryo buteye ubwoba.
Impamvu babonye zishobora kuba zihishe inyuma y’uko kubyibuha ku bagabo bakimara kubaka ingo, ni uko usanga abantu bafite ingo bagira ibirori byinshi baba batumiwemo kandi bigategurwamo amafunguro atandukanye kurenza uko abakiri abasore babyitabira.
Dr. Joanna Syrda inzobere yayoboye ubwo bushakashatsi yagize ati “ Ni ingenzi cyane ko abantu bumva izindi mpamvu zituruka kuri sosiyete zituma umugabo ugishaka ashobora kwiyongera ibiro zikomatanyije nko kwishimira urugo.”
Avuga ko abantu babashije kumenya ibyo ngibyo byatuma babasha gufata imyanzuro ku buzima bwabo n’imibereho myiza.
Yongeyeho ati “Ku bamaze gushaka kandi bifuza kudahura n’umubyibuho bagomba kwita cyane ku myitwarire yabo, uko bitwara ku bijyanye n’imirire bijyana no kwiha intego.”
Ni ubushakashatsi bwakorewe ku bantu bubatse ingo kuva mu 1999 kugeza muri 2013, bwatangajwe mu kinyamakuru cyandika ku buzima rusange ndetse n’ubuvuzi.




Ibitekerezo 0