Abahanga basanze kubona umwanya wo gukora imyitozo ikomeza imikaya inshuro nke mu cyumweru bishobora gufasha umuntu kuramba.
Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru British Journal of Sports Medicine bugaragaza ko gushyira mu ngengabihe yawe imyitozo yo guterura ibiremereye imara hagati y’iminota 90 n’amasaha abiri buri cyumweru bigabanya ibyago byo gupfa imburagihe ku kigero cya 13%.
Ku bijyanye n’indwara z’umutima na stroke [guturika imitsi y’ubwonko], ibyo byago bigabanukaho 19%, naho ku ndwara zifata imyakura bikagabanukaho 27%.
Ingero nziza z’imyitozo yo gukomeza imikaya harimo squats (wagereranya n’ibyitwa gukora makeri ariko uteruye) , lunges (kugenda uteruye intambwe ku yindi ariko ukoza ivi rimwe hasi) ndetse n’imyitozo ikorwa hifashishijwe udukoresho two guterura ibiremereye, dumbbells.
Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo iyi myitozo ihujwe n’indi myitozo ngororamubiri ikoresha umwuka mwinshi, nko kunyonga igare cyangwa kwiruka buhoro, ishobora gukumira indwara zidakira nyinshi.
Mu Bwongereza, bavuze ko iyo myitozo ishobora gukumira indwara zirenga miliyoni 3,3.
Abantu barenga 147.000 biganjemo abagore nibo bakoreweho ubu bushakashatsi bwamaze imyaka 30. Buri myaka ibiri, babazwaga ingano y’imyitozo yo gukomeza imikaya n’iyindi myitozo ngororamubiri bakoraga.
Ibyago byo guhura n’ibibazo by’ubuzima byagaragaye ko biri hasi cyane mu bantu bakoraga imyitozo myinshi ikoresha umwuka mwinshi, banakora n’imyitozo yo gukomeza imikaya. Muri abo bantu bakoraga imyitozo cyane, ibyago byagabanutse ku kigero kigera kuri 58%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!