Ihuriro ry’aba bakozi ryatangaje ko bashakaga guhatira guverinoma kubahiriza amasezerano yo kuva mu 2019 yo kwishyura umushahara abahoze ari abakozi ba sosiyete ya leta ishinzwe iby’amashanyarazi.

Umunyamabanga Mukuru w’ihuriro ry’abakozi bo mu rwego rw’amashanyarazi, Joe Ajaero yabwiye Reuters ko hashyizweho komisiyo ihagarariwe na Minisitiri ufite mu nshingano iby’amashanyarazi ngo higwe uko icyo kibazo cyakemuka kugira ngo umuriro wongere uboneke.

Nyuma y’ibyo biganiro, kuri uyu wa Gatatu, imyigaragambyo yahise ihagarikwa. Abo bakozi bari bayitangiye ku wa Kabiri bashinja guverinoma kugira intege nke mu gukemura ikibazo cy’imibereho y’abakozi.

Minisiteri ishinzwe ingufu yari yasabye guhabwa ibyumweru bibiri ngo ibe yabonye umuti w’icyo kibazo.