00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria: Inyoni yahindutse umukecuru

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 25 May 2014 saa 10:15
Yasuwe :

I Lagos mu Murwa Mukuru wa Nigeria (Nijeriya) habereye ibintu bidasanzwe igihe inyoni yagurukaga mu kirere yaguye ihita ihinduka umugore ushaje (umukecuru).
Ababonye ibyabaye byarabatunguye cyane.
Uwitwa Emeka wabyiboneye n’amaso yavuze ko yari yicaye imbere y’igipangu n’umukunzi we, nuko babona inyoni eshatu z’umukara ziguruka mbese zimeze nk’izikina.
Emeka yaje kubwira umukunzi we ko inyoni ebyiri muri zo ari ingabo ziri kurwanya ingore imwe.
Bamaze guseka nibwo inyoni mwe yaguye (…)

Bamaze guseka nibwo inyoni mwe yaguye hejuru y’imodoka yagendaga nuko izindi zikomeza kwigendera.

Iyo nyoni yaje kuva hejuru y’imodoka ngo ihita ihinduka umugore ushaje nk’uko tubikesha ikinyamakuru Leadership.

Ifoto ikomeje gukwirakwira mu bitangazamakuru igaragaza umukecuru yisobanura

Abantu benshi bahise bahuzura nuko uwo mugore abatangariza ko ari umupfumu ukomoka ahitwa Ibadan akaba yari avuye mu nama i Lagos.

Uyu mugore yavuze ko mu kirere bari babuze inzira bubiriraho niko guhanuka kubera umunaniro.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages