Kuva mu 2012, abapadiri bo muri iyi diyosezi banze kwakira Musenyeri Peter Okpaleke washyizweho na Papa Benedict wa XVI.
Mu kiganiro yagiranye n’abakirisitu gatolika bakomoka muri Nigeria batuye i Roma, Papa Francis yababwiye ko abakirisitu batewe ubwoba kandi bahangayikishijwe n’ibyakozwe na bariya bapadiri.
Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabyanditse,Papa yabahaye kugeza ku itariki 7 Nyakanga 2017, kugira ngo buri wese abe yamaze kumwandikira ibaruwa igaragaza ko bubashye Musenyeri wabo kandi basaba imbabazi z’ibyo bakoze.
Umuyobozi w’Inama y’Abepisikopi muri Nigeria, Musenyeri Ignatius Kaigama wari witabiriye ibi biganiro yavuze ko ubwo Papa yavugaga biriya, yari afite agahinda kagaragara mu maso.
Kaigama uri mu itsinda ryagerageje gukemura ibibazo biri muri diyosezi ya Ahiara, yasobanuye ko impamvu abapadiri batishimira umuyobozi bahawe ari uko baturukaga mu bwoko butandukanye.
Yongeyeho ko batiyumvishaga impamvu bahawe umuntu uturuka ahandi ngo ababere musenyeri, mu gihe muri diyosezi yabo harimo uwujuje ibisabwa.
Kaigama uhamya ko amabwiriza ya kiliziya akurikizwa kuva mu myaka myinshi ishize, adateze guhinduka kubera ko bifuza umuntu bahuje ubwoko.
Abapadiri barebwa n’iki kibazo ntacyo baratangaza ku byasabwe na Papa Francis.



















TANGA IGITEKEREZO