Uyu mukinnyikazi wa sinema yabyinnnye ku bihumbi 100 by’Amanayira (arenga Rwf130.000) yari anagiwe n'abafana ku rubyiniro ubwo yari mu birori byabaye ku Cyumweru, tariki 28 Mutarama 2024.
Mu Rukiko Rukuru rw’i Lagos muri Nigeria yaburaniye, Omeseyin yireguye avuga ko atigeze amenya niba abafana bamunagiye amafaranga agakomeza akabyina nk'ibisanzwe atazi ko ari kuyabyinaho bityo akumva nta cyaha yakoze kuko atari yabigambiriye.
Indi mpamvu yahaye urukiko ngo yoroherezwe igihano ni uko ari ubwa mbere yari akurikiranywe mu butabera kandi afite umwana akwiriye kwitaho bityo akumva atari akwiriye gufungwa yacibwa ihazabu yonyine.
Urukiko rwamuhamije ibyaha bibiri ari byo kubyina ku note no gutesha agaciro amafaranga akoreshwa muri Nigeria, ariko rumukatira igifungo kirimo guhitamo gufungwa amezi atandatu cyangwa akishyura ihazabu ingana na $250, ni ukuvuga hafi ibihumbi 320 Frw.
Mu 2007 Banki Nkuru ya Nigeria ni bwo yashyizeho ibwiriza ribuza abantu gutesha agaciro amafaranga bakoresha cyangwa se kuyajugunya.





Ibitekerezo 0