Jeffery Lubna yagaragaje iyi myitwarire mu cyumweru gishize, gusa aya mashusho ye yatangiye gusakara ku wa 03 Nyakanga mu 2024. Yafatiwe mu birori bya Oslo Pride, bihuza abaryamana n’abo bahuje igitsina n’abandi banyamuryango ba LGBTQ muri iki gihugu.
Minisitiri Jeffery Lubna amaze kwakira iki gihembo yahawe nk’utavangura abaryamana n’abo bahuje igitsina, yazamuye umwenda yari yambaye hejuru yerekana amabere ye yari atwikiriye imoko gusa.
Ibi yabikoze agaragaza ko yishimiye igihembo ahawe, avuga ko ari iby’agaciro kuba ahawe iki gihembo kandi ko atagomba kwifata ngo ntagaragaze ibyishimo bye.
Iki gikorwa cyashimwe na benshi, harimo n’umuyobozi wa Oslo Pride, Joakim Aadland, hamwe na Minisitiri w’Intebe wa Norvège.
Aadland yagize ati “ndatekereza ko dufite umuyobozi mwiza ugaragaza ko yishimiye igikorwa, ibi ni byo bintu byiza tubonye mu myaka 10 ishize dutegura ibi birori.”
Minisitiri w’Intebe, Jonas Gahr Store, na we yamushyigikiye, avuga ko kugaragara kwe mu birori bya Oslo Pride byari bihambaye kandi ko ari umuntu wigirira icyizere, wigenga akaba anakirwa neza mu bikorwa by’umuco hose mu gihugu.
📍Norvège - La ministre norvégienne de la Culture et de l'Égalité, Lubna Jaffery, de confession musulmane et d'origine pakistanaise a décidé de montrer à tous combien elle fait preuve de solidarité avec la communauté LGBTQ en montrant ses seins nus.
«Je suis très reconnaissante… pic.twitter.com/7igB2dmDlh
— Laarabi (@nawfal) June 29, 2024



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!