Kuwa Gatatu w’iki Cyumweru nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye kuzenguruka amashusho y’icyo cyapa, agaragaza abantu babiri bari guhoberana hejuru yabo handitse ko bitagomba kurenza iminota itatu.
Ni icyapa cyateje ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Facebook, aho bamwe bagaragaje ko ari byiza ko ibyapa nk’ibyo bishyirwa ahantu henshi mu gihe abandi bagaragaje ko ari ugukabya kuko nta bantu bahoberana iminota ingana gutyo.
Bivugwa ko icyo cyapa cyashyizweho mu kwirinda ko abantu bateza akavuyo ku kibuga cy’indege basezeranaho, bikaba byabangamira bagenzi babo.






Ibitekerezo 0