Ikinyamakuru Otago Daily Times gitangaza ko uyu mwana yatangiye kurarana na se umubyara ubwo yari afite imyaka 16 y’amavuko, ndetse baza kubyarana abana babiri.
Umucamanza Kevin Phillips wo mu Rukiko rw’Akarere ka Dunedin mu Majyepfo ya Nouvelle-Zélande yabahanishije kubatandukanya mu gihe cy’imyaka ibiri dore ko ari inshuro ya kabiri bahanirwa kubana mu buryo butemewe.
Uyu mukobwa w’imyaka 23 wahindutse umugore wa se na we ngo yavutse mu buryo butangaje kuko se yamubyaranye n’umugore w’imyaka 30 wari waramutwaye ngo amurere, ubwo we yari agejeje ku myaka 13.
Uyu mugabo n’umukobwa we ngo batangiye gukora imibonano mpuzabitsina muri 2010 ubwo umwana yari afite imyaka 16.
Ku nshuro ya mbere bagejejwe mu rukiko mu 2012 ubwo bari bamaze kubyara umwana wa mbere, mu mwaka wakurikiyeho muri Kamena 2013 nabwo babyaye undi ariko amaze amezi atatu apfa mu buryo butunguranye kubera indwara.
Ibizamini bya ADN byaragaje ko umwana wapfuye koko yari uwabo bombi.
Kuri uyu wa Gatatu nibwo uyu mugabo n’umukobwa we bagejejwe imbere y’urukiko rw’akarere ka Dunedin mu Ntara ya Otago maze umugabo ahanishwa amezi atandatu y’igifungo acungishwa ijisho ndetse n’imyaka ibiri akurikiranwa bya hafi ko atabana n’umukobwa we.
Umucamanza yagaragaje ko kwisubiramo kw’ayo makosa ari ikintu kibabaje cyane kandi gikomeye kuko bari barabihaniwe muri 2012. Yavuze kandi ko bibangamira abaturanyi na sosiyete babamo kuko ibyo bakora ari umubano udakwiriye kandi utemewe.



















TANGA IGITEKEREZO