Nk’uko byatangajwe n’Umukuru wa Polisi muri Nouvelle-Zélande, Simon Harrison, umushoferi yabonye ko hari ikintu kinyeganyeza mu gikapu ubwo imodoka itwara abagenzi yahagararaga mu Mujyi wa Kaiwaka, kugira ngo umwe muri aba bagenzi ahabwe umuzigo we.
Umushoferi yaje gufungura icyo gikapu, asangamo umwana muto w’umukobwa w’imyaka ibiri wari umaze gushyuha bikabije, ku buryo byari byatangiye kumugiraho ingaruka ku mubiri we.
Igihe uyu mwana yamaze mu mwanya w’imizigo nticyamenyekanye. Byatangajwe ko yahise ajyanwa kwa muganga.
Uyu mugore ukurikiranyweho icyaha cyo guhohotera umwana, umwirondoro we ntiwashyizwe ahagaragara. Yagejejwe imbere y’urukiko kuri uyu wa 4 kanama 2025.
Sosiyete itwara abagenzi ya InterCity yemeje ko iki kibazo kibareba ndetse ko bagiye kugikurikirana. Basobanuye kandi ko batishyuza umugenzi uri munsi y’imyaka itatu kuko ashobora kugenda bamukikiye, bashimangira ko batumva impamvu uyu mugore yahisemo gutwara umwana mu mizigo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!