Aba-Fulani bazwiho by’umwihariko ubworozi bw’amatungo bakanagira ubwiganze mu bikorwa bya politiki ya Nigeria, dore ko na Perezida wa Nigeria uriho ubu Muhammadu Buhari ari ho akomoka.
Benshi muri bo bagizwe n’ abayoboke b’idini ya Islam dore ko banitabiriye intambara zera zizwi nka Jihad mu kinyejana cya 16.
Ikindi bazwiho ni bimwe mu biranga umuco wabo cyane umuhango wa Sharo wo gusuzuma ubushongore n’ubukaka bw’abasore b’ingaragu bitegura kurushinga.
Ijambo Sharo risobanura “gukubita inkoni” rikaba rijyanye n’uyu muhango wo kubakubita ugamije gusuzuma ubushongore n’ubukaka, ukwihangana, n’ubutwari bw’abasore biteguye kuba abagabo.
Uyu muhango uba kabiri mu mwaka. Sharo imara icyumweru ikabera ahantu hisanzuye nko mu isoko, igatangizwa n’ibikorwa by’imyidagaduro bitandukanye nk’ubufindo, imbyino gakondo n’indirimbo.
Igice nyirizina cy’umuhango gitangira haza abasore bambaye ubusa hejuru, bakinjira hagati y’uruziga baherekejwe n’abakobwa b’uburanga.
Abasore bahagaze barebana n’abagiye kubakubita inkoni, baterwa akanyabugabo n’urwamo rw’abaje gushungera ruherekejwe n’umurishyo w’ingoma.
Imiryango y’abasore iba iri ku mavi ibasengera ngo badakoza isoni umuryango, kubera ko umusore utabashije kwihanganira izi nkoni akururira igisebo umuryango.
Bamwe mu basore babanza kwifashisha imiti gakondo ibarinda uburibwe cyangwa bagakoresha imitongero mu gihe bari gukubitwa.
Izi nkoni zisigira benshi inkovu mu mugongo, zikabatera ishema kuko ziba ari ikemenyetso ko batambukanye umucyo mu rugamba rwo kuva mu basore binjira mu bagabo.
Nyuma yo gukubitwa kandi abasore babashije kuba abagabo bahita bahabwa uburenganzira bwo kurongora umukobwa bihitiyemo.
Abagabo bo mu bwoko bwa Fulani baba bemerewe gushaka abagore barenze umwe.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!