Iryo bendera ryabuze mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu, bukeye abayobozi bafatanya n’abaturage gushakisha, barisanga mu ishyamba.
Bivugwa ko abasanzwe bakora irondo ku Kagari ka Gasave bagiye kuryama bagasiga nta muntu uhacungiye umutekano.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasave, Ntayobatandema Augustin yagize ati “Twabyutse mu gitondo nka 6h00 dusanga baryibye, dusanga abarara irondo ntaryo baraye, ibendera ryibwe."
Nyuma y’icyo gikorwa, abanyerondo bagera batanu bafashwe mu iperereza ngo hamenyekane abari baryibye.
Mbere y’uko riboneka, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yari yabwiye IGIHE ko ku bufatanye n’abaturage n’inzego z’umutekano bari gushakisha amakuru kugira ngo bamenye aho iryo bendera ryarengeye.
Ati “Ubu turi kurishakisha ku bufatanye n’inzego zitandukanye kugira ngo tumenye uko byagenze, twizeye ko riza kuboneka kuko dukomeje gushakisha.”
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Kagari ka Gasave bwahise bukorana inama n’abaturage mu kongera kubibutsa kujya batanga amakuru kandi ku gihe.



















TANGA IGITEKEREZO