00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamirambo: Umugore utwite yanyoye inzoga y’akayuki, inda ishaka kuviramo mu nzira

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 6 June 2014 saa 06:43
Yasuwe :

Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali bakomeje kwibaza cyane ku nzoga y’urwagwa yitwa ’Akayuki’, bitewe n’ubukana bwayo aho bakomeje kwibaza icyo ikorwamo nyuma y’aho ikomeje gutamaza abagabo n’abagore mu ruhame.
Ahagana saa ine n’igice za mu gitondo wo kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Kamena, nibwo hagaragaye umugore utwite inda y’amezi abiri witwa Niyongana Mariya w’imyaka 28 uvuga ko atuye ahitwa mu Cyumbati, Rwarutabura mu Murenge wa Nyamirambo yanyoye inzoga izwi ku zina ry’Akayuki arenza (…)

Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali bakomeje kwibaza cyane ku nzoga y’urwagwa yitwa ’Akayuki’, bitewe n’ubukana bwayo aho bakomeje kwibaza icyo ikorwamo nyuma y’aho ikomeje gutamaza abagabo n’abagore mu ruhame.

Ahagana saa ine n’igice za mu gitondo wo kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Kamena, nibwo hagaragaye umugore utwite inda y’amezi abiri witwa Niyongana Mariya w’imyaka 28 uvuga ko atuye ahitwa mu Cyumbati, Rwarutabura mu Murenge wa Nyamirambo yanyoye inzoga izwi ku zina ry’Akayuki arenza urugero maze bituma inda yari atwite ishaka kuviramo mu nzira.

Aganira na IGIHE, Niyongana Mariya yavuze ko ubusanzwe atajya anywa inzoga ko yazinyoye ashutswe n’umugore mugenzi we.

Niyongana yari yatagangaye

Niyongana yagize ati “Nimumfashe ndumva ngiye gupfa kandi n’inda yanjye igiye kuvamo, nimumfashe mumpamagarire umugabo wanjye kuri telefone aze anjyane kwa muganga, yooo sinzongera, ndapfuye we! Erega sinjya nywa inzoga nabikoze kubera mugenzi wanjye wanshutse turazinywa”.

Yakomeje agira ati “Nazitangiye saa mbiri none ubu ni saa tanu, rwose ninkira sinzongera”.

Gusa byarangiye umugiraneza atwaye uyu mugore iwe kugira ngo aruhuke kuko yari yirukiye umubiri wose.

N’ubwo uyu mugore mugenzi we Niyongana avuga ko ari we wamushutse akanywa inzoga, akaba nawe yavuye muri ako kabari gaherereye i Matimba ajyanwa kwa muganga, kuko yahavuye amaze gukubitwa icupa mu mutwe n’undi musinzikazi wari wahaze Akayuki.

Benshi mu bazi iyi nzoga yitwa Akayuki, bemeza ko yari ikwiwe gupimwa kuko ishobora kuba ifite ubukana bwinshi kuko kenshi ikunze gutamaza abayinywa.

Umugiraneza ajyanye Niyongana kuruhuka
Ukekwaho gushuka Niyongana kunywa inzoga. Nawe yamenwe umutwe
Inzoga izwi ku izina ry'Akayuki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages