Uwayezu na bagenzi be bagera kuri Batatu barimo gutekera abakiriya bari muri resitora bakoreramo capati n’imireti mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri baje guhura n’ikibazo gitunguranye ipanu batekeragaho ifatwa n’inkongi y’umuriro bamara iminota igera kuri 10 babuze uko bayizimya.
Abaturage bari muri iyo resitora , bavuga ko umusore utabashije kumenyekana yahise aza yiruka agakubita ipanu yakaga umugeri nyuma yo kubona ko umuriro wari ku ipanu ushaka gufata ibindi bice bya resitora barimo maze ikererkeza aho Uwayezu yari ari amavuta yose n’umuriro bikamumenekaho ku maguru yombi agashya bikomeye.
N’ubwo bivugwa ko uyu musore yaba yatwitse mugenzi we atabigabiriye dore ko batari banasanzwe baziranye , Uwayezu we yemeza ko ashobora kuba yabikoze abishaka bitewe n’uko nyuma yo kumutwika yahise yiruka ariko akaza gufatwa n’abaturage.
Yagize ati “ Njye sinavuga ko atari yabigambiriye kubera ko iyo aba atabishakaga ntiyari gukubita ipanu umugeri ayerekeza aho twari duhagaze kandi hari ahandi hantu hanini cyane yari kuyitera cyangwa se ngo se ahite yiruka”.
Bahise bamujyana ku Kigo Nderabuzima cyo kwa Nyiranuma giherereye mu Kagari ka Biryogo, uwamutwitse yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo.



















TANGA IGITEKEREZO