Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Kabusheja, akagari ka Bugari, umurenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza batewe impungenge n’umugore ufite uburwayi bwo mu mutwe wirirwa azerera ahetse umwana we, bagasaba inzego zibishinzwe kurengera uwo mwana na nyina.
Uyu mugore witwa Mukakinyana Françoise agaragaraho umwanda ukabije ku buryo umugeze impande yakirwa n’umunuko ukabije. Yirirwa ahetse uyu mwana amuzererana mu gasantere ka Katarara ari nako agenda yitotomba.
Bamwe mu baturanyi be mu mudugudu wa Kabasheja, babwiye IGIHE ko ubuyobozi bukwiye kugira icyo bukora bukamukuraho uyu mwana kuko nta bushobozi afite bwo kumwitaho mu buryo bwa kibyeyi.
Umwe mu baturage witwa Nteziyaremye ati: “ yirirwa azerera kandi ntakaraba, ikibababaje ni uriya mwana ahetse,(…) ahubwo nihataba gushyiraho ingufu ngo bamumwambure azamugwa mu mugongo”.
Undi muturanyi we ati: “ nta muntu ashobora guha umwana ngo amurere, kuko akunda abana be, ubuyobozi nibwo bashobora gufata umwanzuro bukarengera uriya mwana”.
Bamwe mubaturanyi be bavuga ko batinya kumwambura umwana ahetse bitewe n’amahane ye kuko ntawe utinyuka kumwegera.
Bavuga ko igiteye impungenge cyane ni uko haba ubwo anywa inzoga agasinda, akarwana agacika n’ibisebe.
Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Imibeho Myiza y’Abaturage mu karere ka Nyanza, Appoline Kambayire avuga ko ikibazo cy’uyu mugore ufite uburwayi bwo mu mutwe bakizi kandi bakomeje kumukurikiranira hafi kuko hari n’abandi bana yabyaye bajyanywe kurererwa ahandi.
Ati: “Hari abandi bana batatu twamwambuye ubu barerwa mu karere ka Huye, (…) uriya mugore ntabwo ari wa muntu uhora arwaye kuko aravuzwa yaba ari muzima uwo abonye wese akamubaza abana be”.
“Iyo yasubiwe tumujyana kumuvuza I Ndera umwana tukamutwara, noneho yagaruka amaze koroherwa tukamusubiza umwana we, kuko aracyari ku ibere”.
Uyu muyobozi yongeraho ko nubwo kumwambura umwana bisa n’ibimwongerera uburwayi, abo mu muryango we bakwiye kumwegera bakajya bamucungira hafi bakamufasha kurera uriya mwana.
Ati” bikomeje kugaragara ko uburwayi bukomeje, umwana twamutwara akajyanwa kurererwa ahizewe mu rwego rwo kurengera uburenganzira bwe”.
Nubwo uyu mubyeyi afite abana 4 nta mugabo wemewe n’amategeko yigeze, abagabo bazima batazwi nibo bamutera inda, ibyo abaturanyi be basanga ariyo ntandaro y’ibibazo byose afite.
Abaturage bifuza ko ubuyobozi bwareba uburyo bumushyira muri gahunda yo kuboneza urubyaro, kuko ngo bitabaye ibyo azakomeza kubyara abana badafite kirengera.



















TANGA IGITEKEREZO