Ni umugore uri mu kigero cy’imyaka 35 ariko kubera ubuzima bubi yabayemo, umuntu yamukekeraho imyaka 15. Yicaye ku nkengero z’umuhanda wa kaburimbo werekeza mu Rukali mu Karere ka Nyanza. Yifubitse igitenge, gusa umwitegereje afite amavunja menshi mu ntoki ndetse no mu birenge ku buryo atabasha gutambuka neza no kugira icyo acigatira mu ntoki.
Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yamwegeraga ngo baganire, uyu mugore ntiyabashaga gusubiza ibibazo kuko ibyo yasubiza byabaga bihabanye n’ibyo yabajwijwe.
Abakozi b’akabari kitwa Boomerang gakorera muri metero 5 z’aho uwo mugore yicaye, badutangarije ko ahamaze iminsi igera kuri itanu arara muri uwo muhanda, ku buryo bamaze iminsi batabaza inzego z’ubuyobozi ngo zize kuhamukura, gusa ngo buri uko bahamagaye, basubizwa ko abayobozi barahagera mu gihe cya vuba.
Uyu mugore uvuga ko yitwa Lehukadiya (Leocadie) ubundi akavuga andi mazina atumvikana neza, avuga ko yaje aturuka ahitwa I Mucubira, ariko ko atabasha kwisubizayo.
Aho yicaye aho, yasabaga ko umugiraneza wese yamufasha akamusubiza iwabo, dore ko avuga ko yasizeyo uruhinja.
Ubwo IGIHE yashakaga kumenya uburyo abayeho muri ubwo buzima bwo kurara ku muhanda, abakozi ba Boomerang basubije ko ari bo bamugenera ifunguro ariko ko batabashije kumucumbikira kuko muri ako kabari hacumbika abashyitsi, bityo bikaba byabangamira ubwo bucuruzi.
Foto: Shaba



















TANGA IGITEKEREZO