00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Umugabo wikoreye inzoga yagonzwe arakomereka

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 3 May 2017 saa 11:31
Yasuwe :

Umugabo wari wikoreye ikaziye y’inzoga bivugwa ko yari yasinze, yagonzwe na moto ubwo yageragezaga kwambuka umuhanda arakomereka bikomeye.

Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Gicurasi 2017, ubwo uyu mugabo yambukaga umuhanda mu Murenge wa Nyarugenge, hafi n’ahakorera Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, maze agahita akubitana na moto yerekezaga mu Mujyi, iramugonga arakomereka kimwe n’uwari uyitwaye, gusa uwo yari ahetse nta cyo yabaye.

Ababibonye bavuga ko uyu mugabo yari yasinze cyane, bakemeza ko ari we wateje iyo mpanuka.

Bizimungu Andrew wabonye iby’iyi mpanuka yagize ati “ Uriya mugabo wari wikoreye inzoga yari yasinze cyane, ahubwo agize Imana kuko iyo moto itamugonga iyi modoka yo yari guhita imwica.”

Iyi mpanuka ikimara kuba, hahise hitabazwa polisi n’imbangukiragutabara ihita ikorera ubuvuzi bw’ibanze abakomeretse mbere yuko bajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya CHUK.

Uwo mugabo wagonzwe yahise ahabwa ubutabazi bw'ibanze mbere yo kujyanwa ku bitaro
Umumotari wari utwaye moto yakoze impanuka, yavunitse ukuguru ku ibumoso
Abakomeretse bahise bihutanwa ku bitaro bya CHUK kugira ngo bakurikiranwe n'abaganga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages