Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 45 wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Rava 4 muri Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge mu cyumweru gishize yahaye umukobwa witwa Umurisa Zaida “ Lift” mu modoka ye yanga kuyivamo avuga ko ayisohokamo amwishyuye kuko bamaze gusambana.
Mugiraneza (izina ryahinduwe) yagaragaye ari gusohora Umurisa mu modoka ye ku ngufu yanze kuyivamo. Uwo mukobwa yamushinja ko basambanye akanga kumwishyura.
Mugiraneza yabwiye IGIHE ko yari yagiriywe impuhwe uwo mukobwa akamutwara mu modoka, undi akanga kuyivamo bageze aho yari agiye.
Avuga ko uwo mukobwa yamuhagaritse ari kwerekeza ku Rwibutso rwa Gisozi ubwo ikirere cyahindukaga bigaragara ko imvura igiye kugwa akamusaba ko yamugeza ahitwa One Love kugira ngo ataza kunyagirwa.
Mugiraneza avuga ko bageze aho umukobwa yaganaga agategereza ko akingura urugi ngo asohoke agaheba.
Ati “ Namubajije nti “ ko udasohoka “arambwira ngo ntabwo nasohoka utanyishuye ndatungurwa, naramubwiye nti se nkwishyura iki? Numva ngo ”ntumaze kunsambanya se?”
Yakomeje avuga ko nyuma yo kumushyira mu modoka ye nta kindi kintu yamubajije uretse izina rye akamubwira ko yitwa Zaida we akamubeshya ko yitwa Willy mu rwego rwo kumwikiza gusa.
Uwo mukowa yakomeje gutera hejuru ahamagara abahisi n’abagenzi agira ati “ Simvamo utanyishyuye n’uburyo umaze kundongora, mwagiye mukora ibintu mufite nayo kwishyura? ”.
Uwo mugabo yahise amuha amafaranga ibihumbi 10 kugira ngo akire urubwa yari atangiye kumuteza dore ko abantu bari bamaze kuhuzura bashungeye.
Zaida akibona amafaranga yagize ati ‘ Imana ishimwe kandi niba muhuguje azagende andege, kuki se ayampaye niba atari byo?” .
Yahise yurira moto asubira aho uwo mugabo yari amukuye aho kujya aho kuri One Love yavugaga ko agiye.
Mugiraneza nawe yahise yinjira mumodoka ye nyuma yo kubwira abari bamukikije ati “ Mbonye ko ubugiraneza bw’inkware bwayigonze ijosi koko ! Gusa nta muntu w’igitsina gore n’umwe uzongera gukandagiza ikirenge mu modoka yanjye.”



















TANGA IGITEKEREZO