Icyo cyemezo kigaragara mu ibaruwa Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, yandikiye Ndagijimana Xavier wari usanzwe ari umwalimu, ku wa 8 Nzeri 2022.
Iyo baruwa igaragaza ko akanama gashinzwe gukurikirana amakosa y’abalimu muri iryo shuli kemeje ko uwo mwarimu yakoze amakosa yo kujyana mu kabari abanyeshuri babiri b’abakobwa.
Murwanashyaka kandi yashingiye ku ibaruwa uwo mwalimu yanditse ku wa 28 Werurwe 2022, asaba imbababazi ku makosa yakoze y’urukururukano n’abanyeshuri, yemera ko niyongera azahanwa hakurikijwe amategeko.
Yashingiye kandi ku cyemezo cy’inama ya Komite nyobozi y’Akarere ka Nyaruguru yateranye ku wa 30 Kanama 2022, aho abayigize bemeje ko ahabwa igihano cyo kwirukanwa ku kazi burundu kuko yongeye gusubira mu makosa afitanye isano n’ayo yakoze mbere.
Yagize ati "Nkwandikiye nkumenyesha ko uhawe igihano cyo kwirukanwa ku kazi burundu nk’uko wabisabiwe n’akanama gashinzwe gukurikirana amakosa yo mu kazi guhera ku wa 1 Nzeri 2022."
Muri Gashyantare 2021 undi mwalimu wo kuri Rwunge rw’Amashuri rwa Runyombyi I witwa Ndayisenga Félicien yirukanywe mu kazi burundu ashinjwa amakosa akomeye arimo guha inzoga abanyeshuri, kubasohora mu kigo nijoro no kubashora mu ngeso mbi.
Icyo gihe yashinjwe guhindura abana yigisha ibirara no kubashora mu ngeso mbi; kwiyandarika no kutiha agaciro mu bo yigisha; kurangwa n’ubusinzi ndetse no kwiha ububasha bwo gutwara abanyeshuri babiri b’abakobwa iwe, saa yine z’ijoro.
Amakuru agera ku IGIHE avuga ko bwa mbere Ndagijimana yafatanywe na Ndayisenga Félicien muri ayo makosa, ariko we asaba imbabazi arazihabwa. Yirukanywe yongeye gufatirwa mu makosa nk’ayo.
Inkuru wasoma: Nyaruguru: Umwarimu ushinjwa gushora abanyeshuri mu ngeso mbi yirukanywe burundu mu bakozi ba Leta



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!