Iyi serivisi yo kwibagisha amaguru ushaka kuba muremure irahenze ndetse itangiye kuyobokwa na benshi no kuba ikimenyabose muri iyi myaka itanu ishize.
Umuganga ukora mu kigo gitanga iyi serivisi yo kongera uburebure ahitwa Burbank muri Leta ya California, Dr. Shahab Mahboubian, aherutse gufasha umugabo w’imyaka 26 wahawe izina rya Alex.
Yarabazwe ava ku burebure bwa metero imwe na santimetero 70 yari afite, agera kuri metero imwe na santimetero 78.
Uyu mugabo yari amaze kurambirwa n’abamuhoza ku nkeke bamuhora indeshyo ye kandi atarabyihaye. Ati “Abagabo bagufi bahora bannyegwa bazizwa ikintu badashobora kugenzura.”
Ibi ni byo byatumye muri Mutarama, Alex ayoboka muganga amwongerera uburebure aho yavuze ko “intego yanjye ntiyari ukuba muremure ahubwo nifuzaga kugera ahantu nta muntu uvuga ku ndeshyo yanjye.”
Dr. Shahab yavuze ko kwibagisha ku bagabo hagamijwe kubongerera uburebure bitari kuyobokwa n’abakiri bato gusa, aho yagaragaje ko ajya yakira n’abari mu kigero cy’imyaka 60 na 65.
Ushaka kuba muremure, iyi serivisi ayishyura miliyoni 75 z’amanyarwanda. Kumubaga bikorwa ku kirenge, aho abaganga bamara amasaha agera kuri ane bakata amagufa y’imirundi ku maguru yombi maze bagasesekamo utwuma.
Mu gihe cy’amezi atatu kugera kuri ane uwabazwe, buri munsi twa tuma tugenda tuzamurwaho santimetero imwe y’uburebure hifashishijwe ‘télécommande’ ikoresherezwa hanze y’umubiri maze igufwa rishya rigakurira hejuru y’utwo twuma ku buryo nka Alex byamusabaga kujya kwa muganga inshuro enye cyangwa eshanu buri cyumweru mu gihe cy’amezi ane amaze kubagwa.
Intambwe ya nyuma iterwa, ni iyo kuvanamo twa twuma ari na byo Alex yagiye gukoresha muri Mutarama, nyuma y’umwaka abazwe bwa mbere.
Icyo gikorwa cyose muri rusange cyamutwaye ibihumbi 100 by’amadolari ya Amerika kugira ngo kirangire.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!