00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’igihe ababara mu gatuza, abaganga bamusanzemo kirida mu mutima

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 21 October 2015 saa 04:04
Yasuwe :

Umugabo ukomoka muri Argentine witwa Horacio Rodriguez Videla, w’imyaka 42 yasanganywe kirida(Cure-dent) mu mutima nyuma yo kumara amezi atandatu ataka ububabare mu gatuza.

Muri Mutarama uyu mwaka, ni bwo Videla yatangiye kugira ububabare abaganga bavuga ko umutima we ufiteho utwanda bamuha imiti.

Nyuma yaho ariko yatangiye gutakaza ibiro ndetse atangira kujya akorora agacira amaraso.

Metro News dukesha iyi nkuru ivuga ko abaganga bo mu ivuriro rya Hospital Fernandez riherereye Buenos Aires muri Argentine babanje gutekereza ko Videla yanduye Sida ariko nyuma yo kumara amasaha arindwi bamubaga batungurwa no gusanga kireda(cure dent) mu mutima we.

Videla avuga ko iyi kireda ashobora kuba yarayimize mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo yafataga ibibanziriza ifunguro(Appetizers) byinshi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages