00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’imyaka 51 bashakanye, bapfiriye rimwe bazize Coronavirus

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 4 April 2020 saa 12:43
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka 51, Adrian Baker na Stuart Baker bari bamaze babana nk’umugabo n’umugore ndetse n’imiryango yabo ibafata nk’abadatana, ku wa 29 Werurwe nibwo inkuru mbi yatashye mu matwi y’abari bazi uyu muryango ibabwira ko bitabye Imana bazize icyorezo cya Covid-19.

Abazi uyu muryango wari usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gace ka Boynton Beach muri Leta ya Florida, bavuga ko mu byumweru bishize ubuzima bwabo bwari bumeze neza kandi bakarangwa n’urukundo hagati yabo.

Nyuma y’igihe bumva ubuzima bwabo bumeze neza, Werurwe igeze hagati nibwo bombi batangiye kumva batameze neza.

Umuhungu wabo Buddy Baker avuga ko nyuma yo kumva bameze nk’abarwaye bagiye kureba muganga wabo, ariko akaza kongera kubohereza mu rugo kuko uburwayi bwabo butari bukomeye.

Nyuma yo gutangira kugira ibimenyetso no kuremba, uyu muganga yabagiriye inama yo kugana ibitaro ari byo byababwiye kwishyira mu kato kugeza igihe bazumva bameze neza.

Nyuma y’iminsi ntagihinduka ku buzima bw’uyu mugabo n’umugore, ku wa 19 Werurwe basubijwe mu bitaro ariko umugabo aba ari we wandikirwa kubigumamo kuko yari asangwanywe ubundi burwayi bwa Asthma, umugore we asubira mu rugo.

Ku wa 24 Werurwe nyuma y’ibizamini by’abaganga, nibwo Buddy Baker na mushiki we bakiriye inkuru ibabwira ko se bamusanzemo covid-19 kandi ko arembye ku buryo bigoranye ko yakira.

Buddy Baker akimara kumva iyi nkuru yahisemo gusubiza mama we kwa muganga kugira ngo nawe apimwe cyane ko nta bimenyetso by’iyi ndwara yagaragazaga, gusa nyuma yo kubonana na muganga atungurwa no kubwirwa ko na nyina afite umwuka muke ko ndetse nawe bigoranye ko yakira.

Ku wa 29 Werurwe nyuma yo kubona ko ntagihinduka ku buzima bwabo, Buddy Baker na mushiki we bahisemo ko ababyeyi babo bashyirwa mu cyumba kimwe ndetse bagakurwa ku mashini zibafasha guhumeka, kugeza bose bitabye Imana ku munsi umwe gusa hakazamo ikinyuranyo cy’iminota itandatu.

Ibi Buddy avuga ko bahisemo kubikora kuko ababyeyi be babayeho badatana, ati “bari bahuje kandi bakaba abadatana kurenza abandi bantu bashakanye babayeho ku Isi.”

Urupfu rw’ababyeyi be n’ubuzima babayemo, Buddy Baker ubu abikoresha mu kumvisha abantu ubukana bw’iki cyorezo anabasaba kubahiriza amabwiriza bahabwa n’inzego z’ubuzima agamije kubafasha kwirinda Covid-19.

Adrian Baker na Stuart Baker bari bamaze imyaka 51 babana nk'umugabo n'umugore
Ubuzima bwabo bwaranzwe n'urukundo rw'umuhama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages