00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’imyaka 680, Mansa Musa aracyayoboye urutonde rw’abaherwe b’ibihe byose barimo na Gaddafi

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 2 March 2020 saa 02:22
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka 683 Umwami w’abami wa Mali, Mansa Musa yitabye Imana kugeza uyu munsi aracyayoboye urutonde rw’ibihe byose rw’abantu batunze amafaranga menshi kurusha abandi ku Isi.

Uru rutonde rugaragaraho mugenzi we w’Umunyafurika wanayoboye Libya imyaka 40 kugeza mu 2011, Col Muammar Gaddafi.

Mansa Musa yayoboye Mali mu kinyejana cya 14 guhera mu 1312 kugeza 1337, akaba yararanzwe no kwagura iki gihugu mu bijyanye n’imbibi, ubukungu, ndetse n’umubano cyagiranaga n’ibindi.

N’ubwo n’uyu munsi Isi ifite abakire bakomeye barimo Bill Gates, Warren Buffet na Jeff Bezos, abahanga mu mateka n’ubukungu bavuga ko nta wapfa gufungura udushumi tw’inkweto za Mansa Musa kuko, iyo amafaranga yari afite ahinduwe mu gaciro idorali rifite uyu munsi, agera kuri Miliyari 400. Ikinyamakuru BBC cyo cyatangaje ko umutungo uyu mugabo yari afite udashobora kubarwa mu mafaranga.

Ibi bisobanurwa neza n’umwarimu w’amateka muri kaminuza ya California Rudolph Butch Ware wagize ati “Kubara igipimo cy’umutungo wa Musa by’uyu munsi nta shingiro bifite kuko bisa n’ibidashoboka kwiyumvisha ubutunzi n’imbaraga yari afite”.

Uko Mansa Musa yabaye umuherwe w’ibihe byose

Guhirwa k’uyu mwami w’abami gutangirira mu buryo yabonye ubutegetsi, kuko igihe umwami w’abami wari uriho icyo gihe akaba na mukuru we Mansa Abu-Bakr yari agiye mu mutambagiro mutagatifu I Mecque uzwi nka ‘Hajj’ mu idini rya Isilamu, yahisemo ko Mansa Musa yazasigara nk’umwungirije.

Ibi niko byagenze kugeza igihe Abu-Bakr ahisemo gukomeza urugendo ngo avumbure ibiri hirya y’inyanja ya Atlantique birangira atagarutse.

Guhera iki gihe, Musa nk’uwari wasigariyeho umwami w’abami yahise agumana ubutegetsi dore ko nawe yakomokaga mu muryango ukomeye ibwami.

Amaze gufata ubutegetsi Mali yatangiye gutera imbere no kwaguka ku kigero cyo hejuru aho yayometseho imijyi 24 irimo na Timbuktu.

Muri iki gihe ubwami bwa Mali bwagutse ku ntera ya kilometero 3218 buva ku nkengero z’inyanja ya Atlantique bugera mu bice by’ibihugu bizwi ubu nka Sénégal, Mauritania, Mali, Burkina Faso, Niger, Gambia, Guinea-Bissau, Guinea na Côte d’Ivoire.

Uko ubwo ubwami bwagukaga, niko n’ubutunzi bwabwo bwiyongeraha kuko ibi bice byose byacukurwagamo zahabu n’umunyu.

Amakuru y’Inzu ndangamurage y’Abongereza avuga ko ubwami bwa Mali bwari bwihariye kimwe cya kabiri cya zahabu yari mu Isi icyo gihe.

Inzobere mu mateka ya Afurika, Kathleen Bickford Berzock yabwiye BBC ko aha ariho Mansa yakomoraga ubutunzi bwe.

Ati “Nk’umutegetsi, Mansa Musa yari afite uburenganzira ntagenzurwa ku masoko y’ubutunzi bukomeye muri icyo gihe, uduce tw’ubucuruzi twagurishirizwagamo zahabu n’ibindi bicuruzwa natwo twari mu bwatsi bwe ndetse yakuye ubutunzi muri ubu bucuruzi”.

Nubwo Mansa Musa yari akize bigeza aha, Isi yari itaramumenya neza kugeza igihe yitabiraga Umutambagiro Mutagatifu i Mecque.

Uru rugendo rwatumye Isi itangira kwibaza kuri uyu mwami w’abami kubera ibikorwa yarukoreyemo n’uburyo yaruteguye.

Ni urugendo yakoze anyuze mu Butayu bwa Sahara ahingukira mu Misiri, ahava ajya Medina kugeza ageze i Mecque.

Iyi nzira yose yari aherekejwe n’abantu ibihumbi 60 barimo abayobozi, abasirikare, abamushimisha mu birori, abatwara ingamiya ndetse n’abacakara ibihumbi 12.

Muri iyi nzira kandi bari baritwaje imikumbi y’ihene n’intama zo kurya ndetse n’ingamiya zihetse zahabu.

Muri izi nzira zose yanyuragamo niko yagendaga aha zahabu abaturage batandukanye cyane cyane ab’i Cairo aho yamaze amezi atatu acumbitse, ibi byatumye abatuye Isi batangira kwibaza ku muntu ufite ubutunzi bungana gutyo maza Mansa Musa atangira kuba ikimenyabose

Uretse guha abantu zahabu, abahanga mu mateka bavuga ko amafaranga menshi Mansa Musa yayakoresheje yubaka imisigiti hirya no hino muri Mali aho bivugwa ko buri wa gatanu yuzuzaga umusigiti mushya, uwamenyekanye cyane ni uwitwa ‘Djinguereber’

Uretse kubaka imisigiti Mansa kandi yagize uruhare mu kubaka kaminuza nyinshi no kugeza uyu munsi zikigaragara muri iki gihugu.

Urutonde rw’abaherwe b’ibihe byose

Mansa Musa (1280-1337, Umwami wa Mali) Umutungo we ntubarurwa kuko ari mwinshi cyane

Augustus Caesar (63 BC-14 AD, Umwami w’Abami w’Abaromani) $4.6tn

Zhao Xu (1048-1085, Umwami wa Shenzong of Song mu Bushinwa ) Umutungo we ntuzwi neza

Akbar I (1542-1605, Umwami wa Mughal mu Buhinde) umutungo we ntuzwi neza

Andrew Carnegie (1835-1919) umutungo we ungana na Miliyari $372

John D Rockefeller (1839-1937) umutungo we ungana na Miliyari $341

Nikolai Alexandrovich Romanov (1868-1918) umutungo we ungana na Miliyari $300

Mir Osman Ali Khan (1886-1967) umutungo we ungana na Miliyari $230

William The Conqueror (1028-1087) umutungo we ungana na Miliyari $229.5

Muammar Gaddafi (1942-2011) umutungo we ungana na Miliyari $200

Mansa Musa aracyayoboye urutonde rw'abaherwe b'ibihe byose Isi yagize
Muammar Gaddafi aza ku mwanya wa cumi mu baherwe b'ibihe byose ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages