00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’umwaka bamufashe ku ngufu, yababwiwe n’impumuro yabo

Yanditswe na

France Olivier Gatabazi

Kuya 7 May 2013 saa 09:58
Yasuwe :

Umugore wo muri Afurika y’Epfo yafashwe ku ngufu n’abantu babiri bitwaje intwaro atabashije guhita amenya. Hashize umwaka polisi imutumaho yataye muri yombi abo yacyekagaho icyo cyaha, ababwirwa n’impumuro bari bafite ubwo bamufatiraga muri taxi.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru “The star”, uyu Luyanda Ngcombolo ubwo yageraga kuri polisi yasabye ko yakwinukiriza buri wese ukekwaho icyo cyaha kuko atari yababonye mu maso. Polisi yari yafashe abantu 10. Luyanda yagiye abinukiriza mu gituza (…)

Umugore wo muri Afurika y’Epfo yafashwe ku ngufu n’abantu babiri bitwaje intwaro atabashije guhita amenya. Hashize umwaka polisi imutumaho yataye muri yombi abo yacyekagaho icyo cyaha, ababwirwa n’impumuro bari bafite ubwo bamufatiraga muri taxi.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru “The star”, uyu Luyanda Ngcombolo ubwo yageraga kuri polisi yasabye ko yakwinukiriza buri wese ukekwaho icyo cyaha kuko atari yababonye mu maso. Polisi yari yafashe abantu 10. Luyanda yagiye abinukiriza mu gituza afunze amaso, uwa kabiri yihumurije yahise afungura amaso aramureba bahita bamenya ko ari umwe mu bamusambanyije. Yarakomeje ageze ku wa gatanu na none afungura amaso, na we bamenya ko yafatanyije na mugenzi we kumukorera ibya mfurambi.

Boitumelo Galubetse na Bongani Madlala ni bo bagaragajwe n’impumuro yabo ko bafashe Luyanda ku ngufu. Nyuma yo kuburanishwa n’urukiko rwa Vereeniging muri uku kwezi kwa Gicurasi 2013, aba bagabo bombi icyaha cyarabahamye buri wese ahanishwa igifungo cy’imyaka 743.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages