Ubwo Aspen Matis w’imyaka 25 y’amavuko yari amaze iminsi ibiri gusa atangiye amasomo ye mu mashuri makuru yaje gufatwa ku ngufu akoreshwa imibonano mpuzabitsina.
Mu rwego rwo kwiyibagiza ibyamubayeho uyu mukobwa yahisemo gusaba uwamuhohoteye ko bagumana ijoro ryose.
Aspen Matis yagize ati” Nyuma yaho namubajije niba yakwemera kuguma aho tukararana kuko nifuzaga kwishyiramo ko ibyo yakoze nabishakaga;mbega nkumva ko byose byagenze neza.”
Nyuma y’ibyamubayeho uyu mukobwa yarabyanditse abishyikiriza komite ishinzwe gukumira ihohoterwa muri iryo shuri, ariko ntibyakirwa ahubwo bihita bizimanganywa.
Mu rwego rwo kwihisha inshuti ze zitavugaga rumwe ku byamubayeho, Matis yahisemo guhita afata utwangushye akora urugendo rurenga ibirometero ibihumbi 3 ava muri Mexico yerekeza mu misozi ya Canada ashaka aho aba wenyine.
Yakoze 'memoir' ku byamubayeho agamije gufasha abafashwe ku ngufu
Matis wasoje amashuri makuru muri Nzeri 2015, yanditse igitabo(memoir) ku byamubayeho yise “umukobwa mu ishyamba”(Girl in the Woods), igitabo cyakunzwe na benshi.
Matis yiyemeje ko 5% by’amafaranga azagurishwa iki gitabo azajya ashyirwa mu kigo cyitwa Incest National Network (RAINN) gifasha abafashwe ku ngufu.
Nk’uko yabyanditse mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru The New York Times, uretse iki gitabo Matis yanditse, yamaze gukora urubuga rwa internet abashaka gutanga ubufasha ku bafashwe ku ngufu bazajya bifashisha.




Ibitekerezo 0