Mu itangazo OMS yashyize hanze yavuze ko kugeza ubu, nta sano ihamye yagaragaye hagati ya autisme n’ikoreshwa ry’ibinini bya ‘paracetamol’.
Ni nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump ku wa Mbere yahuje ‘autisme’ n’ikoreshwa ry’inkingo z’abana ndetse n’imiti igabanya ububabare nka Tylenol ikoreshwa n’abagore batwite, atanga ibirego bidafite ishingiro.
Umuvugiza wa OMS, Tarik Jašarević, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru i Genève yabajijwe niba hari isano ishoboka hagati y’ikoreshwa rya paracetamol mu gihe cyo gutwita na autism, avuga ko nta bisubizo bishingiye kuri siyansi bihari bibyemeza.
Yagize ati “Ibimenyetso bihari ntibihuye n’ibyo bivugwa. Tuzi neza ko inkingo zidatera autisme. Nkuko nabivuze inkigo zirokora ubuzima bw’abantu batabarika, ibi ni ibintu siyansi yemeje kandi ntibikwiye gushidikanywaho.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!