Agashya kuri iyi telefone ni uko itazaba ifite porogaramu zisanzwe zimenyerewe [apps], ahubwo izaba ikoresha uburyo buzajya bufasha abantu gukora imirimo inyuranye bumeze nk’umwunganizi w’ikoranabuhanga [artificial intelligence agents].
Ibi bizatuma OpenAI itazakenera serivisi za telefone za sosisyete za Apple na Google.
Binyuze mu kumva no gusobanukirwa ibyo ukorera kuri telefone buri gihe, izajya yifashisha ikoranabuhanga rya AI riri imbere muri yo n’irya internet kugira ngo igufashe neza kugera ku byo ushaka kuruta uko porogaramu zisanzwe zibikora.
Igitekerezo cy’ahazaza ha telefone zitagira porogaramu gishyigikiwe n’izindi sosiyete mu rwego rw’ikoranabuhanga, cyane cyane umuyobozi mukuru wa sosiyete yitwa Nothing izwiho gukora telefone zigira ubudasa.
Ku rundi ruhande OpenAI ishobora gushyira hanze igikoresho cyayo cya mbere gifatika gishobora kuba utwumvisho [earbuds], mu gice cya kabiri cya 2026.
Ku kijyanye n’iyi telefone igendanwa, imiterere n’ibiyigize bikwiye kuba byarangiye hagati y’impera za 2026 n’igihembwe cya mbere cya 2027. Ikorwa rya telefone riteganyijwe gutangira mu 2028.
Magingo aya ChatGPT ikoreshwa n’abantu miliyari imwe buri cyumweru. Gukora telefone ishingiye kuri iri koranabuhanga, bisobanuye ko ryaba rigiye kugera kuri benshi kurushaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!