00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Padiri Lambert Kalinijabo agiye kurushinga

Yanditswe na

Richard Dan Iraguha

Kuya 19 April 2013 saa 09:33
Yasuwe :

Padiri Lambert Kalinijabo wo muri Diyoseze ya Butare wari n’Umuyobozi wa Koleji Kristu Umwami i Nyanza, yasezeye ku mirimo ye yo kuba umuherezabitambo, akaba agiye gushaka umugore mu gihe cya vuba.
Amakuru aravuga ko Padiri Lambert Kalinijabo, yasezeye mu mirimo ye akaba agiye gushyingirwa muri uku kwezi kwa Mata.
Nk’uko byemezwa n’abantu batandukanye, barimo abo mu muryango we, ababa hafi ye ndetse na Musenyeri Philipo Rukamba Umushumba wa Diyoseze ya Butare bemeza ko aya makuru ari (…)

Padiri Lambert Kalinijabo wo muri Diyoseze ya Butare wari n’Umuyobozi wa Koleji Kristu Umwami i Nyanza, yasezeye ku mirimo ye yo kuba umuherezabitambo, akaba agiye gushaka umugore mu gihe cya vuba.

Amakuru aravuga ko Padiri Lambert Kalinijabo, yasezeye mu mirimo ye akaba agiye gushyingirwa muri uku kwezi kwa Mata.

Nk’uko byemezwa n’abantu batandukanye, barimo abo mu muryango we, ababa hafi ye ndetse na Musenyeri Philipo Rukamba Umushumba wa Diyoseze ya Butare bemeza ko aya makuru ari impamo.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Musenyeri Rukamba yavuze ko ayo makuru ari ukuri ko Lambert Kalinijabo wari Padiri muri Diyoseze ya Butare akaba n’Umuyobozi wa Koleji Kristu Umwami i Nyanza, yasezeye ku mirimo ye yo kuba umuherezabitambo.

Musenyeri Rukamba yagize ati “Ibyo ni ukuri, yarabimbwiye ko yavuye mu mirimo, gusa ni uko bifata igihe kirekire ngo impapuro zitanga uburenganzira ziboneke, kuko bisaba no koherezwa i Roma (kwa Papa), ariko we yahisemo kwigendera.”

Amakuru avuga ko ubwo Padiri Kalinijabo yari akiri mu kazi yasuwe na Musenyeri Rukamba amusaba kutava mu kazi anamugira inama. Rukamba yabwiye IGIHE ko umushumba aba asabwa gusura abapadiri ayobora kenshi.

Amakuru akomeza avuga ko Padiri Lambert Kalinijabo nyuma yo kuva mu bupadiri ubu arimo gutegura gukora ubukwe. Bikaba bikorwa mu ibanga rikomeye, ariko Musenyeri Rukamba yadutangarije ko na we abizi.

Rukamba yaragize ati “Nanjye ndabyumva bivugwa ariko ni ukuri yarabimbyiye ko agiye kurongora.”

Rukamba yongeyeho ati “Ni igitangaza kandi biteye isoni kuko umuntu aba yariyemeje gukora ibintu ntabishobore.”

N’ubwo bidashimishije kandi bitanga isura mbi kuri Kiliziya Gatolika, Musenyeri Rukamba avuga ko ari ibintu bisanzwe kuva mu bupadiri ubundi ukigira mu bindi ushaka. Avuga ko atazigera yitabira ubukwe bwa Lambert Kalinijabo, ati “Ubwo se urumva nataha ubwo bukwe mu ruhe rwego?”

Amakuru aturuka muri Koleji Krisitu Umwami i Nyanza aho Padiri Lambert Kalinijabo yari umuyobozi, avuga yabasezeye mu kwezi kwa Mata ubwo amashuri yisumbuye yasozaga igihembwe cya mbere, akababwira ko agiye kwiga afite buruse yo kujya muri Uganda.

Kugeza ubu IGIHE ntabwo turabasha kuvugana na nyir’ubwite Padiri Lambert Kalinijabo, gusa mu bivugwa hari aho bigenda bigaragara haba mu bantu ba hafi ye no ku mbuga nkoranyambaga, ko amakuru ya Padiri Kalinijabo yasezeye.

Padiri Kalinijabo Lambert

Ubutumwa butandukanye ku nkuru ivugwa kuri Padiri Lambert Kalinijabo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages