Uyu mubyigano wabaye ku wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023, mu Mujyi wa Karashi, aho abaturage bo muri iki gihugu kiri mu bihe bikomeye by’izamuka ry’ibiciro birimo iby’ibiribwa bari bategereje imfashanyo.
Ni umuvundo wabereye mu Cyanya cyahariwe inganda muri Karashi, aho Ikigo cya FK Dyeing cyari kirimo gutanga ibyo kurya muri iki gihe cya Ramadan. Nibura abagore 400 nibo bari bateraniye aho, bagiye gufata ibyo biribwa.
Abaguye muri uwo muvundo biganjemo abagore n’abana nk’uko byatangajwe na Polisi. Umukecuru w’imyaka 80 ari mu baguye muri uwo mubyigano.
Harimo kandi abahungu babiri bafite imyaka irindwi, uwa 16 ndetse n’umukobwa w’imyaka icyenda nk’uko CNN yabitangaje.
Uretse abahasize ubuzima ariko hari n’abandi bagera ku 10 bakomeretse bikomeye bajyanywe mu bitaro.
Amakuru avuga ko hari abakozi b’ikigo FK Dyeing, bahise batabwa muri yombi bashinjwa kutabasha gushyiraho ubwirinzi cyangwa amabwiriza atuma abantu babasha gutonda imirongo.
Ibyo byago bikimara kuba, Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu muri Pakistan yahise isohora itangazo ivuga ko yababajwe n’ibyabaye, isaba guverinoma y’icyo gihugu gushyiraho uburyo bw’imicungire y’ahantu hatangirwa ibiribwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!