Kuri iki Cyumweru, Papa Francis yaburiye Kiliziya Gatolika yo mu Budage kudashyira mu bikorwa ayo mavugurura, ubwo yavuganaga n’itangazamakuru akubutse mu rugendo yari arimo muri Bahrain.

Ati “Icyo mbwira Kiliziya Gatolika mu Budage ni uko u Budage bufite Itorero ry’Abaporotesitanti rikomeye ariko sinshaka irindi kuko bitagenda neza.”

Yasubizaga ikibazo cy’abamubazaga uko byagenda mu gukemura ikibazo cy’abayoboke barushaho kuba bake muri Kiliziya Gatolika yo mu Budage nk'uko tubikesha Deche Welle.

Mu 2021 abayoboke benshi bagiye bava muri iri dini aho igabanuka ryageze ku gipimo cya 50% .

Ibyavuye mu isesengura ryakozwe muri Nzeri uyu mwaka byerekanye ko 58% by’Abadage b’Abagatolika badashyigikiye ubutumwa bwamagana gukuramo inda bwatanzwe na Papa Francis.

Muri Mutarama, abapadiri bagera ku 120 n’abakozi ba Kiliziya Gatolika mu Budage bahindutse abanyamuryango ba LGBTQ barimo abaryamana n’abo bafite ibitsina biteye kimwe, banasaba ko amahame y’imyemerere bita ko ashaje ku bijyane n’iby’imibonano mpuzabitsina n’uburinganire bihagarara.

Muri Gashyantare, abari mu nkundura yo gushaka amavugurura basabwe ko abapadiri bemererwa gushaka abagore, abagore bakemererwa kuba abadiyakonikazi ndetse Kiliziya igashyingira abafite ibitsina biteye kimwe igihe bakeneye kubana nk’umugabo n’umugore.