Hashize icyumweru kimwe gusa yibarutse umukobwa w’ibiro bitatu n’igice nk’uko umuganga wamukurikiranaga, Dolores Castellanos yabitangaje.
Uyu mwana wafashwe ku ngufu n’ihabara ya nyina, yise umwana we Milagros, bivuga ibitangaza (miracles) mu rurimi rw’icyesipanyore (Espagnole).
Inda y’umwana yagaragaye muri Mata uyu mwaka, ubwo yajyaga kwa muganga ataka ububabare bwo mu gifu, abaganga basuzuma bagasanga ari imvutsi.
Muri iki gihugu kigizwe ahanini n’abakirisitu gatolika, ubuyobobozi ntibwemera ikurwamo ry’inda, usibye igihe babona yahitana nyirayo.
Yabyaye abazwe bisanzwe
Nyuma y’aho abaganga n’abayobozi bemereje ko inda izavuka, yatangiye gukurikiranwa, ndetse ku myaka 11 yujuje muri Gicurasi, n’ibiro 34 yari afite mbere yo gusama, aracyakeneye kwitabwaho no gukirikiranwa mu minsi itatu, nk’uko umuganga we akomeza abisobanura.
Umuyobozi w’ibitaro bya Croix Rouge i Asuncion, Mario Villalba ahamya ko uyu mubyeyi yabyaye abazwe bisanzwe, ko nta ngorane zabayemo nubwo atagejeje imyaka yatuma abyara neza.
Abajijwe niba uyu mwana azabasha konsa ikibondo cye, Villalba yavuze ko bagiye kureba uko azabyitwaramo nk’umubyeyi.
Ababyeyi barakurikiranwa n’ubutabera
Uwateye uwo mwana inda, Gilberto Martinez Zarate w’imyala 42, arafunzwe kuva muri Gicurasi.
Icyaha cyo gufata ku ngufu ashinjwa nikimuhama, ashobora kuzahanishwa igifungo cy’imyaka hagati ya 12 na 15. Nyina na we akurikiranyweho uburangare no kutita ku mwana, ariko yari yemerewe ku musura kwa muganga.
Umushinjacyaha ukurikirana iyi dosiye, Monalisa Munoz yabwiye AFP dukesha iyi nkuru ko uyu mwana yangijwe inshuro nyinshi ku buryo yari amaze kuba nk’umugore w’iri habara rya nyina.
Agira ati “nyina aba yagiye ku kazi, nyamugabo akamwigarurira, kuko ni na we wamugiraga mu nama z’ababyeyi zibera ku ishuri”.
Ishyano ryafashe indi ntera
Iki kibazo cyageze kure cyane, aho n’inzobere z’umuryango w’abibumbye (ONU) zanenze cyane ubuyobozi bwa Paraguay butemerera abantu kukuramo inda.
Amnisty International na yo yasabye Leta ya Paraguay kuvugurura itegeko ribuza kuvanamo inda, ngo kuko ari ku bw’amahirwe uyu mwana atari kubaho.
Umuyobozi w’itsinda riharanira uburenganzira bwa muntu, Erika Guevara na we agira ati “kuba uyu mwana atapfuye ntibikuraho amakosa y’abayobozi ba Paraguay mu kubangamira uburenganzira bwe”.
Ikindi UNICEF na yo ihora irega Leta ya Paraguay kugaragaza intege nke mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa.
UNICEF ivuga ko “muri Paraguay abakobwa bafite hagati y’imyaka 10 na 14, buri munsi habyara babiri”.
Muri ibi bitaro ubwabyo, mu gihe uyu mwana yabyaraga, hari abandi batatu b’imyaka 12 bari bategereje kubyara mu byumweru bya vuba.



















TANGA IGITEKEREZO