Uyu mugabo yaciye aka gahigo binyuze ku rutonde ruzwi nka ‘Sexiest Man Alive’ rukorwa n’igitangazamakuru cya People Magazine.
Patrick Dempsey wamamaye mu mikino yo gusiganwa ku modoka yakinnye muri filime zirimo “Grey’s Anatomy”, "Sweet Home Alabama", “Disenchanted”, “Can’t Buy Me Love” n’izindi.
Patrick Dempsey w’imyaka 57 ategerejwe kandi muri filime “Ferrari” ya Michael Mann izasohoka mu Ukuboza 2023.
Uyu mugabo w’abana batatu yitabiriye amasiganwa y’imidoka atandukanye arimo 24 Hours of Le Mans ndetse ni umwe bagize ikipe Wright Motorsports.
Patrick Dempsey ni umugabo wa Jillian Fink, bashyingiranwe mu 1999, nyuma yo guhurira mu nzu yogosha imisatsi y’uyu mugore.
Ni umugore wa kabiri yashatse nyuma yo gutandukana n’umukinnyi wa filime, Rocky Parker, babanye kuva mu 1987 kugera mu 1994, yitabye Imana 2014.
Bari barahuriye mu ikorwa rya filime Can’t Buy Me Love yasohotse mu 1987.
Urutonde rwa Sexiest Man Alive rukorwa n’igitangazamakuru cya People Magazine rwatangiye gukorwa mu 1985 rugaragaza ko Mel Gibson ari we mugabo ukurura abagore cyane muri icyo gihe.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!