Ibi Perezida Biden yabitangarije muri Leta ya Nevada mu bikorwa byo kwiyamamariza guhagaraira ishyaka rye ry’aba-démocrates.
Ubwo uyu mukambwe w’imyaka 81 yitiranyije ibyo bihugu ubwo yagarukaga kuri Henry Kissinger wigeze kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, wapfuye mu mpera z’umwaka ushize.
Perezida Biden yavuze ko ubwo yaganiraga na Henry mbere y’urupfu rwe, yamubwiye ko ibihugu byinshi by’u Burayi birebera u Burusiya kure ndetse binafite ubwoba ku buryo bikeneye Amerika.
Perezida Biden kandi yakomeje avuga ko Kissinger yamwibwiriye ko amushimira kuba yarakomeje umuryango wa NATO.
Asubiramo ibyo uwo nyakwigendera yamubiye Biden yagize ati “Yarambwiye ati ‘hari ukuntu wafashije uburayi kunga ubumwe. Waguye NATO n’imipaka yayo, ufasha Suède na Norvège kuba hamwe. Ibyo byahinduye Isi’”.
Suède na Finland nibyo bihugu binyamuryango bishya biheruka kwinjira muri NATO. Finland yabaye umunyamuryango wa NATO muri Mata 2023 mu gihe Suède yo yinjijyemo mu ntangiriro za Werurwe uyu mwaka.
Biden amaze igihe agarukwaho mu itangazamakuru ku bwo kwitiranya ibintu byinshi harimo abakuru b’ibihugu, ibihugu ubwabyo ndetse n’ibindi.
Byaherukaga kuba mu ntangiriro z’uku kwezi ubwo yavugaga ko Amerika itakabaye yaragiye muri Ukraine nyamara ashaka kuvuga muri Iraq na Afghanistan mu ntambara iki gihugu cyagiyemo mu 2003.
Imibare igaragaza ko 63% by’abantu bakuru b’Abanyamerika batizeye neza cyangwa batizeye na gato ubushobozi bw’ubwenge bwa Biden bwo gukomeza kubabera Perezida.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!