00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kim Jong Un apima ibiro birenga 140

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 September 2026 saa 11:54
Yasuwe :

Depite wo muri Koreya y’Epfo, Youn Kun-young, yatangaje ko Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, apima ibiro birenga 140, avuga ko ayo makuru yayahawe n’inzego z’ubutasi za Seoul.

Youn yavuze ko Kim afite umubyibuho ukabije cyane, ariko ko kugeza ubu nta kimenyetso kigaragaza ko afite ikibazo gikomeye cy’ubuzima.

Ati “Nta kimenyetso kigaragaza ikibazo cy’ubuzima, urebye uburyo akurikiranwa hafi n’itsinda rye ry’abaganga.”

Yongeyeho ko Kim afite ibyago byinshi byo kurwara indwara z’umutima n’imiyoboro y’amaraso, ariko ko akigaragara afite imbaraga, harimo no kuzamuka ingazi nta kibazo.

Ubuzima bwa Kim Jong Un bumaze igihe bukurikiranwa n’amahanga, cyane cyane kubera ko ayoboye igihugu gifite intwaro za kirimbuzi kandi kiri mu karere karanzwe n’amakimbirane y’umutekano.

Mu 2020, impungenge ku buzima bwe zariyongereye nyuma y’uko yamaze hafi iminsi 20 atagaragara mu ruhame. Se, Kim Jong Il, na sekuru, Kim Il Sung, na bo bari bafite umubyibuho ukabije kandi banywaga itabi, ndetse bombi bapfuye bazize indwara z’umutima.

Iyi foto yafashwe muri Gashyantare uyu mwaka, ni imwe mu zo abantu bashingiraho bavuga ku mubyibuho wa Perezida Kim Jong Un

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages