Ibi yabivuze ku wa 21 Gicurasi ku munsi wahariwe kwizihiza umuco muri iki gihugu wabereye ahitwa Njelele mu ntara ya Midlands.
Ikinyamakuru cya leta muri Zimbabwe, Herald, cyatangaje ko perezida yasabye abayobozi b’umuco bari hirya no hino mu gihugu kurwanya ibyo bikorwa by’ubwicanyi maze abantu bakabana mu bumwe no mu mahoro.
Yagize ati “Ubwicanyi bushingiye ku myemerere nta mwanya bufite muri Zimbabwe, iki gihugu ni leta y’ubumwe iha agaciro ubuzima bw’abantu. Ubwisanzure, amahoro n’ubumwe nibyo shyiga ry’inyuma ku iterambere ry’igihugu […] Ntabwo tuzihanganira abica abana bacu.”
Uretse Zimbabwe, ibihugu nka Afurika y’Epfo, Zambia, Botswana, Lesotho na eSwatini ni bimwe mu bigaragaramo cyane uyu muco wo kwica abantu bagatwara bimwe mu bice byabo kugira ngo bagire ubukire, bakundwe cyangwa se bahirwe mu byo bakora cyane mu bucuruzi.
Iyi myizerere iboneka cyane muri Afurika ndetse no mu bihugu byo mu Burasirazuba bwayo nka Kenya, Uganda ndetse na Tanzania.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2021, umupfumu w’imyaka 94 n’abakiliya be bafashwe bari kurya umutima w’umwana w’umukobwa w’imyaka icyenda ahitwa Tharaka Nithi muri Kenya babeshya ko ari uw’ihene.
Icyo gihe polisi yasanze umurambo w’uwo mwana uhishe inyuma y’urugo rw’uwo mupfumu iruhande rw’ihene yishwe, bawujyana mu buruhukiro, uwo mupfumu n’abakiliya be barafungwa.
Mu 2019 kandi ubu bwicanyi bwanabaye muri Tanzania, aho abapfumu 65 bafashwe bagafungwa bashinjwa kwica abana barenga 10 mu bice bya Simuyu na Njombe. Abana bishwe cyane ni abafite ubumuga bw’uruhu.
Muri ibi bihugu bizera y’uko amabere y’umukobwa ndetse n’ibice bye by’ibanga bishobora gutuma ubucuruzi bugenda, mu gihe ibice by’ibanga by’umugabo bizera ko bituma umugabo agira imbaraga akaba igihangange, ndetse ururimi rwe rugatuma wigarurira umutima w’uwo ukunda.
Ni ikibazo cy’igihangayikishije ibihugu bya Afurika bitandukanye aho bigoye kubona ibimenyetso by’uwishe abo bantu, ndetse hamwe na hamwe ntihagire n’amategeko akakaye ahana uwakoze ibi nka kimwe mu byatuma bicika burundu.





Ibitekerezo 0