00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Philippines: Inkuba yakubitiye umusifuzi mu kibuga

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 16 October 2022 saa 12:49
Yasuwe :

Umusifuzi w’imyaka 24 wo muri Philippines yakubiswe n’inkuba ari mu kibuga rwagati, kubw’amahirwe ararokoka.

Charlie Panes yakubiswe n’inkuba mu ntangiriro z’iki Cyumweru ubwo yasifuraga umukino mu mujyi wa Bago mu Burengerazuba bwa Philippines.

Amashusho yafashwe uwo munsi agaragaza ibishashi by’umurabyo bimeze nk’umuriro byaka mu giti cy’umunyinya cyari hafi aho, Charlie Panes ahita yikubita hasi ata ubwenge.

Yahise ajyanwa kwa muganga bamwitaho, ubu ari koroherwa nkuko ibinyamakuru byo muri Philippines bibitangaza.

Nubwo Panes ameze neza, bivugwa ko inkuba ishobora gutwika umuntu byoroheje bikanagera ku bwonko, ibintu bishobora gukurizamo ubindi burwayi.

Panes inkuba yamukubitiye mu kibuga, Imana ikinga ukuboko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages