Charlie Panes yakubiswe n’inkuba mu ntangiriro z’iki Cyumweru ubwo yasifuraga umukino mu mujyi wa Bago mu Burengerazuba bwa Philippines.
Amashusho yafashwe uwo munsi agaragaza ibishashi by’umurabyo bimeze nk’umuriro byaka mu giti cy’umunyinya cyari hafi aho, Charlie Panes ahita yikubita hasi ata ubwenge.
Yahise ajyanwa kwa muganga bamwitaho, ubu ari koroherwa nkuko ibinyamakuru byo muri Philippines bibitangaza.
Nubwo Panes ameze neza, bivugwa ko inkuba ishobora gutwika umuntu byoroheje bikanagera ku bwonko, ibintu bishobora gukurizamo ubindi burwayi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!