00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Philippines: Meya yemereye igihembo abatagira abakunzi kuri Saint Valentin

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 16 February 2023 saa 12:47
Yasuwe :

Meya w’Umujyi wa General Luna mu ntara ya Quezon muri Philippines ku munsi w’abakundana (Saint Valentin) yageneye impano abakozi be badafite abakunzi, mu rwego rwo kubereka ko hari ababazirikana.

Meya Matt Florido yatangaje ko abakozi b’uwo mujyi bamaze imyaka itanu bakorera Leta muri ako gace ariko batagira abakunzi, bemerewe inshuro eshatu z’amafaranga bakorera ku munsi mu rwego rwo kwifatanya nabo.

Meya wemeye gukora ako gashya kuva yavuka mu 1976, nta mugore agira. Yemeye gukora ku mufuka we kugira ngo icyo gikorwa cyo guha insimburamubyizi abakozi be badafite abakunzi kigende neza.

Yagize ati “Kuri Saint Valentin, bo nta muntu uzabagurira shokola cyangwa indabyo. Twatekereje kugira icyo tubaha nk’ishimwe kugira ngo bumve ko hari umuntu ubazirikana.”

Ni ku nshuro ya gatatu Meya Matt Florido agenera insimburamubyizi abakozi be batagira abakunzi.

Mu bakozi 289 bakorera uwo mujyi, 37 nibo bujuje ibisabwa ngo bahabwe iyo nsimburamubyizi. Kugira ngo umuntu atoranywe hakorwa iperereza rishingira ku bibazo abazwa birimo kugaragaza igihe aheruka gukundana.

Meya Matt Florido yavuze ko ntawe ushobora kubeshya kubera ko umujyi wabo ari muto ku buryo abantu baziranye cyane.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages