00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Philippines: Umurwayi wa kanseri yashyingiwe mbere ho amasaha 10 ngo apfe

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 28 June 2014 saa 04:32
Yasuwe :

Byari agahinda kavanze n’ibyishimo ubwo umusore witwa Rowden Go Pangcoga w’imyaka 29 wari urwariye kanseri mu bitaro byo muri Philippines yashyingiranwaga n’umukunzi we Leizl mbere y’amasaha 10 gusa ngo apfe kuko yari ageze ku gice cya kane cy’iyo ndwara yamugaragayeho muri Gicurasi.
Rowden yari amaze igihe ategura ubukwe bwe n’uyu mukunzi we, aho bwari buteganyijwe muri Nyakanga.
Ubukwe bw’aba bakundanye urudashira bwashyizwe ku rubuga YouTube n’umuvandimwe w’uyu murwayi, aho bumaze (…)

Byari agahinda kavanze n’ibyishimo ubwo umusore witwa Rowden Go Pangcoga w’imyaka 29 wari urwariye kanseri mu bitaro byo muri Philippines yashyingiranwaga n’umukunzi we Leizl mbere y’amasaha 10 gusa ngo apfe kuko yari ageze ku gice cya kane cy’iyo ndwara yamugaragayeho muri Gicurasi.

Rowden yari amaze igihe ategura ubukwe bwe n’uyu mukunzi we, aho bwari buteganyijwe muri Nyakanga.

Ubukwe bw’aba bakundanye urudashira bwashyizwe ku rubuga YouTube n’umuvandimwe w’uyu murwayi, aho bumaze kurebwa n’abakabakaba miliyoni umunani kuva bwajyaho tariki 18 Kamena.

Uyu muvandimwe we witwa Hasset Go yashimiye ubuyobozi bw’ibitaro bwabemereye kuhakorera ubukwe bigatuma umurwayi abasha gukabya inzozi ze zo gushyingiranwa n’umukunzi we Leizl.

Ubu bukwe kandi bugaragaramo umukobwa wabo waje yambaye agatambaro kamupfutse umunwa, aho inshuti n’ababwitabiriye bose batihanganiye amarangamutima maze amarira akabashoka mu maso.

Ayo marira yaje kugabanuka ubwo aba bageni bambikanaga impeta maze bagasomana bwa mbere nk’umugabo n’umugore.

Nyuma y’amasaha 10 gusa ubukwe bubaye Rowden yabuze ingufu zo gukomeza guhangana na kanseri maze ashiramo umwuka.

Inshuti ze zitwaye igitanda ahateganyijwe kubera ubukwe
Umugeni n'umwana bahingutse bamwenyura
Bambikanye impeta ko bazatandukanywa n'urupfu
Basomana bwa mbere nk'umugabo n'umugore. Bwari n'bwa nyuma
Nyuma y'amasaha 10 ubukwe bubaye, Rowden yashizemo umwuka

Daily Mail

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages