00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pologne: Nyuma yo kwibaruka umwana ufite alcool nyinshi ashobora gufungwa

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 16 May 2013 saa 04:17
Yasuwe :

Nyuma yo kubyara umwana abaganga bagasanga mu maraso ye igipimo cya alcool kiri hejuru cyane, umugore wo muri Pologne ashobora gukatirwa igifungo cy’imyaka itanu, dore ko nawe mu maraso ye basanzemo alcool.
Nk’uko ikinyamakuru Le point kibitangaza, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 gashantare 2013, Umugore w’imyaka 24 wo mu Gihugu cya Pologne, yabyaye umwana ufite garama 4,5 za alcool mu maraso, bikaba byatangajwe na polisi y’ahitwa Tomaszow Mazowiecki, ikaba yanavuze ko ubuzima bw’urwo (…)

Nyuma yo kubyara umwana abaganga bagasanga mu maraso ye igipimo cya alcool kiri hejuru cyane, umugore wo muri Pologne ashobora gukatirwa igifungo cy’imyaka itanu, dore ko nawe mu maraso ye basanzemo alcool.

Nk’uko ikinyamakuru Le point kibitangaza, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 gashantare 2013, Umugore w’imyaka 24 wo mu Gihugu cya Pologne, yabyaye umwana ufite garama 4,5 za alcool mu maraso, bikaba byatangajwe na polisi y’ahitwa Tomaszow Mazowiecki, ikaba yanavuze ko ubuzima bw’urwo ruhinja butameze neza.

Uyu mubyeyi wabyaye abazwe kuri uyu wa Kabiri, ngo yajyanwe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kugwa igihumure (perdre connaissance) ari mu iduka ricuruza inzoga zisembuye, abaganga bakaba nawe baramusanzemo garama 2,6 za alcool.

Ubugenzacyaha bwo muri ako gace bukaba bwatangaje ko uyu mugore ashobora kuzakatirwa igifungo cy’imyaka 5, kubera gushyira ubuzima bw’umwana we mu kaga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages