00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Prof Kayihura yanenze ‘intiti’ zateshutse zikica Abatutsi aho kubarengera muri Jenoside

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 22 May 2026 saa 04:31
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Kayihura Muganga Didas ashingiye ku bo mu burezi bishe Abatutsi muri Jenoside, yagaragaje ko amashuri menshi n’ubumenyi bidahagije ngo umuntu agire akamaro.

Ibi yabivuze ku wa 20 Gicurasi mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Cyabanjirijwe no kujya gushyira indabo ahari ikimenyetso cy’amazina y’abanyeshuri bigaga mu yari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda n’abarezi babo bazize Jenoside, kiri ku Ishami ry’iyi kaminuza rya Gikondo.

Uyu muyobozi yagaragaje ko bibabaje kubona abantu bize amashuri menshi, bateshuka bagategura ubwicanyi nk’ubwabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Biba bibabaje kubona abantu bize amashuri ahanitse bakoresha ubwenge bafite n’ubumenyi bafite mu gutegura no gukora Jenoside ari bo abantu bagafatiweho urugero rw’ibyiza. Bigaragaza ko amashuri n’ubumenyi byonyine bidahagije mu gihe uwayize nta ndangagaciro afite ngo abe umuntu w’ingirakamo ku gihugu.”

Yasabye anyeshuri gukoresha neza ubumenyi bahabwa kuko ibitekerezo byabo ari byo bifasha igihugu mu iterambere iyo bikoreshejwe neza.

Ambasaderi Ngarambe François Xavier yavuze ko kaminuza zigamo abahanga benshi bakwiye gukoresha ubumenyi bafite bakandika amateka kuko inyandiko zidasaza.

Ati “Urubyiruko rw’ubu ntirukunda gusoma ariko rukagira amatsiko cyane. Ayo matsiko nta handi yashirira atari mu gusoma. Dukeneye kwandika inyandiko nyinshi, gukora ubushakashatsi bwinshi ku mateka yacu kuko aba abantu bazi amateka uyu munsi bazageraho basaze bagende ariko inyandiko ntaho zijya.”

Perezida wa IBUKA, Dr. Philbert Gakwenzire, yavuze ko kwibuka ari ingenzi kuko nk’ahubatse Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, CST, hahoze ikigo cya gisirikare ariko aho kurinda abantu ahubwo bahakoreye amahano.

Ati “Uretse ibyahabereye mu myaka ya 1960, ntitwareka no kuvuga ko Abatutsi bahiciwe abandi bakahatoterezwa mu gihe cy’ibyitso mu 1990. Ibyo byose turabyibuka kugira ngo bitubere isomo ry’uko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.”

Senateri Dr Nyinawamwiza Laetitia yavuze ko kaminuza ari zo zigira abantu abo bari bo bityo zikwiye kwigisha ibyubaka igihugu ndetse n’ubushobozi bw’abantu.

Ati “Kaminuza ni zo zatureze ni zo zaduhaye ubumenyi ubu dufite akazi ndetse duharanira iterambere ariko si ko byari bimeze mu myaka 32 ishize aho habaga ivangura mu mashuri, aho bigishaga urwango mu banyeshuri aho gutanga ubumenyi. Kuza kwibuka gutya byibutsa kaminuza inshingano zifite zo kwigisha amateka no kurema urubyiruko rubereye ejo heza h’igihugu.”

Kaminuza y’u Rwanda yagaragaje ko izakorana na IBUKA mu mishinga itandukanye irimo iy’ubushakashatsi ku mateka igamije kwigisha abantu byinshi ku mateka y’u Rwanda.

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y'u Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Amb Ngarambe François Xavier, yasabye urubyiruko gukoresha ubumenyi ruhabwa muri kaminuza kubukoresha rwandika amateka
Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof Kayihura Muganga Didas yanenze abarezi bishe abo bigishakaga
Abanyeshuri bo muri Camp Kigali na bo bari bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida wa IBUKA, Dr Philbert Gakwenzire, yagaragaje uburyo abasirikare bari bashinzwe kurinda abaturage ahubwo babishe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages