Urwo ruhinja rwari rwavutse rutagejeje igihe, rwasanzwe mu bwiherero ku wa 2 Ukwakira, ubu rukomeje kwitabwaho ndetse uwarutaye ntaramenyekana.
Ubwo urwo ruhinja rwabonekaga, ubuyobozi ngo bwihutiye gusuzuma abagore bashoboraga kuba bageze aho uruhinja rwabonetse, hashakishwa ko habonekamo uwari ubyaye vuba.
Iki gikorwa cyamenyekanye ubwo umwe mu bagore 13 bo muri Australie bari bamaze kurira indege ya Qatar Airways bagakurwamo ngo bapimwe, yabibwiraga Australian Broadcasting Corporation (ABC).
Abo bagore ngo bapimiwe mu mbangukiragutabara yahise ishyirwa mu nzira indege icamo igiye gufata ikirere, basabwa gukuramo imyenda y’imbere kugira ngo bakorerwe isuzumwa, harebwa uwaba yabyaye agata umwana.
Ni igikorwa benshi bafashe ko cyakozwe mu buryo “budakwiriye”, babihuza no kuba icyo gihugu gisuzugura cyane abagore, kuko bamwe babifashe nko “kubakoza isoni”.
Ni abagore ngo bari mu ndege yari igiye i Sydney muri Australie, aho ngo “imyanya ndangagitsina yabo yagiye isuzumwa hatabayeho ubushake bwabo”, ndetse ngo nta n’umwe wari wabanje kubwirwa iby’urwo ruhinja mbere yo gutangira kubasaka.
Guverinoma ya Australie yavuze ko icyo gikorwa kidakwiye na gato.
Mu itangazo ryasohotse ku Cyumweru, Hamad International Airport yemeje ko urwo ruhinja rwabonetse ku kibuga cy’indege ku wa 2 Ukwakira, biba ngombwa gushakisha nyina bihita bitangira nyuma y’uko abaganga bagaragaje impungenge ku mibereho yarwo, hashyirwa ingufu mu kumushakisha mbere yo gusohoka mu kibuga cy’indege, nubwo atabonetse.
Itangazo rikomeza riti “Abantu bashoboraga kugera ahasanzwe uruhinja ku kibuga cy’indege basabwe gufasha mu iperereza,” Gusa ntabwo hatangajwe ibyabajijwe abagore n’umubare w’abo byagizeho ingaruka.
Uwo mwana ntiyigeze ashyirwa ahagaragara ariko ngo ameze neza, aho ubuyobozi bwasabye uwaba afite amakuru wese kuyatanga.
Hari amakuru ko uretse abagore bo muri Australie, hari n’abo mu bindi bihugu bapimwe. Ni igikorwa cyatumye iyo ndege yari igiye i Sydney ikererwa amasaha ane, ugereranyije n’igihe yagombaga guhagurukira ikagera aho yari igiye.


Ibitekerezo 0