Hari abantu batanu bari muri gereza bikekwa ko aribo bazibye ariko ntiziraboneka kandi hari abandi bakomeje gusaba Leta indishyi ngo bazigarure.
Umuryango wita ku nyamaswa JACK" (Young Animals Confiscated in Katanga) watangaje ko ayo mafaranga ntayo bafite.
Uwo muryango watangaje ko bidasanzwe ko abantu bashimuta inyamaswa bakaka amafaranga ngo bazirekure.
Izo nguge zashimuswe tariki 12 Nzeri zikuwe aho zitabwagaho nyuma yo gutabarwa ba rushimusi.
Abazishimuse bifashe amashusho berekana aho bazishyize, basaba ko hatangwa ingurane bakazirekura.
Batanu mu bari abakozi b’uwo muryango bahise batabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu ishimutwa ry’izo nyamaswa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!