Aba bagore bagaragazaga ko batumva impamvu mu gihe bari mu mihango batemererwa kwegera abagabo babo, gutegura amafunguro cyangwa kujya mu nsengero, kandi ubwo ari uburenganzira bakwiye kugira igihe cyose.
Céline Kalanga ufite imyaka ibariwa muri 50 yagize ati “Umugore uri mu mihango ntiyakwegera umugabo we. Ntiyategura amafunguro, ntiyajya ku rusengero kubera ko hafatwa nk’ahera.”
Imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore nka Dynamique ‘Actions pour la Défense des Droits des Femmes, Filles et Enfants’ yahagurukiye kurwanya iyi myumvire binyuze mu kwigisha abaturage ko kujya mu mihango atari ikizira.
Tariki ya 13 Nyakanga, uyu muryango watangiye ubukangurambaga muri komine Lukonga na Kananga ndetse no mu bice byo muri teritwari ya Demba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!